Shampiyona y’u Rwanda ‘BK Pro League’ iri kugana ku musozo, aho buri kipe isigaje imikino ibiri, usibye Al Merrikh ifitanye umukino w’ikirarane na Al Hilal SC.
Umunsi wa 33 wa Shampiyona y’u Rwanda uzakinwa hagati ya 22 kugeza kuri 27 Gicurasi 2026, aho amakipe yose azakina usibye Al Hilal SC na Gasogi United FC zakinnye mbere kugira ngo ikipe yo muri Sudani ijye gukina imikino ya kamarampaka iwabo.
Aha ni ho kandi hateganyijwemo umunsi w’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2026.
Umunsi wa 34 wa Shampiyona y’u Rwanda, wo uzakinwa iminsi itatu, ari na ho hateganyijwe uzahuza APR FC izakira Gicumbi FC uzaba ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026, ari na bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu izahabwa Igikombe cya BK Pro League ku makipe yo mu Rwanda.
Umukino usigaye utaremezwa igihe uzabera, ni uzahuza Al Hilal SC na Al Merrikh SC, zombi zagiye muri Sudani gukina imikino ya kamarampaka yo gushaka itike yo kuzakina amarushanwa mpuzamahanga.
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Al Hilal SC y’amanota 74 yamaze no kwegukana Igikombe cy’Icyubahiro, igakurikirwa na APR FC y’amanota 62.
Urugamba rukomeye ruri mu makipe arwana no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri. Aya arimo Amagaju FC ari ku mwanya wa 14 n’amanota 34, AS Kigali ya 15 n’amanota 32, Etincelles FC ya 16 n’amanota 31, AS Muhanga ya 17 n’amanota 28, hamwe na Rutsiro FC ya 18 n’amanota 26.
Amagaju FC isigaje AS Muhanga na Mukura VS, AS Kigali isigaje Rutsiro FC na Musanze FC, Etincelles FC isigaje Gorilla FC na Al Hilal SC, AS Muhanga isigaje na Marine, mu gihe Rutsiro na yo ifite Bugesera FC mu makipe isigaje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!