Diego Maradona wabaye umukinnyi ukomeye hagati y’umwaka wa 1976 na 1997 ndetse na Lionel Messi ugikina kuva mu 2004 ni bamwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru muri Argentine.
Ubuhanga bwabo bukunze kugereranywa n’abakunzi b’umupira, bamwe bemeza ko umwe arusha undi ndetse ari we wagafashwe nk’umukinnyi w’ibihe byose Argentine yagize.
Umuhungu wa Maradona, Diego Sinagra, yavuze ko ababagereranya bakwiye kubireka kuko abantu batagereranywa n’ibivejuru.
Ati ”Messi ntasanzwe ariko nta muntu n’umwe ukwiye kugereranywa na data kubera ko abantu bategereranywa n’ibivejuru. Dushobora kuvuga ko Maradona ari imana y’umupira w’amaguru, Messi akaba umwiza mu bantu bawukina.”
“Ndisegura gusa nta n’umwe uzagera ku rwego rwa data, ibyo ntibishoboka.”
Agereranya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, Diego Sinagra yavuze ko Messi ari umukinnyi mwiza kurusha Cristiano.
Ati “Nkunda Messi, ni umukinnyi mwiza yewe ntabwo Cristiano yagera ku rwego rwe. Abanya-Argentina bamunenga [Messi] ntacyo bazi ku mupira w’amaguru, data aramukunda kandi ahora amumbwira buri uko tuganiriye.”
Uyu muhungu wa Maradona avuga ko nyuma ya se na Messi, undi mukinnyi mwiza wabayeho ari Ronaldo [Nazario] abandi barimo Johan Cruyff bagakurikira.
Diego Armando Maradona Sinagra w’imyaka 33, akinira A.S.D San Giorgio yo mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!