APR FC irabarizwa i Shyorongi guhera ku wa Gatandatu, aho yagiye kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/21 by’umwihariko irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu Ugushyingo.
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, yahaye ikaze aba bayobozi bakuru b’ingabo, abamurikira ikipe irimo abakinnyi batandatu bashya n’umutoza mushya wungirije, Umunya-Argentine Pablo Morchón.
Maj Gen Mubaraka Muganga yabwiye abashyitsi ko mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yatwaye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona yegukanye idatsinzwe, anabasobanurira intego ifite mu mwaka utaha.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye abakinnyi n’abatoza ba APR FC ku musaruro bagezeho, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira bakagera ku ntego bihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League, gutwara CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.
Ati “Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere cyinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa. N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”
”Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions League kuko birashoboka cyane.”
Yakomeje agira ati “Icya mbere ni ukwigirira icyizere ko bishoboka ukiha intego muri wowe ukumva ko nta wakubuza kubigeraho, uwo muhuye wese intego ikaba kumukura mu nzira kugera ugezeyo. Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo, ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”
APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.
Amafoto: APR FC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!