Nyuma y’umukino wa derby y’imisozi 1000, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye ifoto y’umukunzi wa Rayon Sports wambaye umwenda wayo ari imbere ya stade, aho byagaragaraga ko adafite amaguru kandi nta buryo bwo kugenda afite.
Benshi batangiye kuyigarukaho gusa umwe mu bakunzi b’iyi kipe, Noella Shyaka asaba ko yahuzwa n’uwaba azi uwo mufana ndetse birangira bibaye nk’uko yabitangarije IGIHE.
Ati “Cyo kimwe n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ifoto y’uriya mufana yanzamuriye amarangamutima kuko nsanzwe n’ubundi nkora ibikorwa by’urukundo buri mwaka.”
“Nashoboye kumugeraho aho atuye mu Nzove mubwira ko tugiye kumufasha aho ubu nk’abakunzi ba Rayon Sports twatangiye kumukusanyiriza inkunga biciye mu matsinda y’abafana no kuri internet.”
Ku ikubitiro, Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kwita ku buzima, RBC cyemeye kuzatanga igare kuri Uwingabire Goreth, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove. Gusa ubwo yasurwaga na Shayaka yasanze anafite ibindi bibazo birenze.
Uyu mubyeyi atwite inda nkuru aho yitegura kubyara tariki ya 25 Ukuboza 2024.
Yatangarije Shyaka Noella ko iyi nda yayitewe n’umugabo wari wamucumbukiye gusa ngo akaza kumwihakana nyuma. Yanavuze ko ubu nta bushobozi afite kuko ubusanzwe nta kazi afite, ariko ko afashijwe yakora.
Ati “Namugaye amaguru, ariko sinamugaye amaboko. Mbonye ubushobozi, nashaka icyo nkora nkabasha kwita ku mwana ngiye kubyara.”
Noella Shyaka watangije iyi gahunda yo gufasha Uwingabire asanzwe ategura buri mwaka igikorwa cyo guha ubwisungane bwo kwivuza imiryango itishoboye, aho ubwa mbere yafashije abagera kuri 400 mu Karere ka Bugesera na 800 muri Kamonyi ku nshuro iheruka.
Hello Fam , naraye ngeze kuri wamubyeyi twabonye muminsi ishize kuri Stade kuri match ya Rayon na APR twese tukibaza byinshi.
Yitwa Goreth Uwingabire akaba ari umukobwa witegura kwibaruka mubyumweru bibiri buri imbere .
Uwamuteye inda yaramutereranye namwe murabyumva ubuzima bwo… pic.twitter.com/Q6lxtXHwia— Noella Shyaka (@noellashyaka) December 12, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!