00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko yiteguye APR FC, kugora ibigugu no gutoza amakipe menshi mu Rwanda: Ruremesha yabivuzeho (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 November 2025 saa 11:37
Yasuwe :

Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, yavuze ko bafite intego yo kwitwara neza mu mukino bazakiramo APR FC ku wa Gatandatu kugira ngo bakomeze kugendera murongo mwiza batangiye.

Musanze FC izakira APR FC kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’Umunsi wa Munani wa Rwanda Premier League uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, saa Cyenda.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru izajya gukina uyu mukino imaze iminsi yitwara neza aho yatsinze imikino ibiri iheruka muri Shampiyona mu gihe kandi yanatsinze umukino wa gicuti yahuyemo Tony FA muri iki gihe cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.

Abajijwe niba gukina n’iri rerero ari imyiteguro myiza mbere yo guhura na APR FC, Ruremesha utoza Musanze FC yavuze ko icyari kigamijwe ari ugufungura ikibuga gishya riheruka kuzuza no kureba niba bazajya bakitorezaho bitegura gukinira ku bibuga bigezweho bya ‘tapis synthetique’.

Ku myiteguro y’umukino, uyu mutoza yagize ati “Tuwiteguye neza, bafite akanyamuneza kuko batsinze Rayon Sports ibitego bitatu, natwe twatsinze [Gicumbi FC] bitatu. Ni umukino uzaba ukomeye, mwiza kandi urimo ishyaka. Abazawureba bazataha babonye umupira mwiza.”

Uyu mutoza uzwiho kugora amakipe y’ibigugu, yakomeje agira ati “Twifuza kuwutsinda ariko umupira ugira ibyawo. Twifuza ko ku mukino wa APR tugomba kuyibonaho amanota.”

Kuri ubu Ruremesha ni we mutoza umaze kunyura mu makipe menshi mu Rwanda aho yatoje 12. Yavuze ko byose biterwa no kugirirwa icyizere n’ayo makipe ariko na none bigaterwa n’uburyo yitwara.

Ati “Ni akazi umuntu aba yakoze neza, kumenya kubana n’abantu, abakinnyi, abayobozi, abafana n’itangazamakuru na ryo kuko rifite agaciro gakomeye. Ikindi ni ukugira ikinyabupfura. Ibyo byose iyo ubashije kubyitwaramo neza nta gituma batakugirira icyizere.”

Musanze FC imaze gukina imikino irindwi, iri ku mwanya wa kane n’amanota 12 mu gihe APR FC ya gatanu ifite amanota 11 mu mikino itanu.

Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC, azwiho kugora amakipe y'ibigugu mu makipe yose amaze gutoza
Musanze FC izakira APR FC mu mukino w'Umunsi wa Munani wa Shampiyona uzaba ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages