Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Gicurasi, Polisi ya Uganda yavuze ko ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki 24 Gicurasi, mu gace ka Bakuli muri Kampala.
Umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Rachael Kawala, yagize ati “Polisi ya Kampala iri gukurikirana icyaha cyo kwica umuntu cyabaye tariki 24 Gicurasi 2026, hafi Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba mu gace ka Bakuli, Kampala Central Division, mu Karere ka Kampala.”
Polisi yamenye ko uwishwe yari yitwa Denis, atuye mu Bakuli mu gihe yatwaraga moto nto izwi nka “boda boda”.
Abakora iperereza bavuga ko amakimbirane yatangiriye ku bwumvikane buke hagati ya Denis n’undi mugabo witwa gusa Musiramu.
Polisi ya Uganda yavuze ko “Ibimenyetso bya mbere byerekana ko ku itariki n’isaha byavuzwe haruguru, Denis,wari usanzwe ari umufana wa Arsenal, yagiranye ikibazo n’ukekwa witwa Musiramu, bivugwa ko ari umufana wa Manchester United.”
Itangazo rya Polisi ryakomeje rivuga ko ayo makimbirane ari yo yavuyemo urupfu rwa Denis aho yakubiswe na Musiramu ikintu ku mutwe.
Abayobozi batangaje ko gushaka no gufata ukekwa bikomeje.
Polisi kandi yemeje ko umubiri wa Denis wajyanye ku Bitaro Bikuru bya Mulago kugira ngo hakorwe isuzuma ku rupfu rwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!