00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda: Ikibazo cya FUFA, Supersports na Azam TV gitumye shampiyona ihagarikwa

Yanditswe na
Kuya 20 February 2015 saa 05:50
Yasuwe :

Ukutumvikana hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) ku iyerekanwa ry’amashusho ya shampiyona y’icyiciro cya mbere gutumye isubikwa kugeza igihe kitazwi.
ChimpSport itangaza ko bidashidikanywaho, shampiyona y’umupira w’amaguru muri Uganda yasubitswe habura amasaha make ngo hakinwe umunsi wa 2 w’imikino yo kwishyura, nyuma y’ibaruwa ya Hajji Mukasa Abbas Kaawaase, umuyobozi mukuru wa shampiyona ya uganda.
Nk’uko icyo gitangazamakuru cyakomeje kibigaragaza, shampiyona (…)

Ukutumvikana hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) ku iyerekanwa ry’amashusho ya shampiyona y’icyiciro cya mbere gutumye isubikwa kugeza igihe kitazwi.

ChimpSport itangaza ko bidashidikanywaho, shampiyona y’umupira w’amaguru muri Uganda yasubitswe habura amasaha make ngo hakinwe umunsi wa 2 w’imikino yo kwishyura, nyuma y’ibaruwa ya Hajji Mukasa Abbas Kaawaase, umuyobozi mukuru wa shampiyona ya uganda.

Nk’uko icyo gitangazamakuru cyakomeje kibigaragaza, shampiyona yahagaritswe biturutse ku kamo k’amakipe y’ibigugu, yavugaga ko imikino ya bo igomba kwerekanwa na televiziyo ya Azam nk’uko babyumvikanye mu masezerano basinyanye.

Ibyo byakurikiwe n’ibaruwa ihagarika shampiyona, yanditswe n’umuyobozi wa shampiyona, nyuma y’aho bigaragariye ko hashobora kuvuga ikibazo gikomeye hagati ya FUFA, Azam TV na Supersports.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare Azam TV yishyuye amadolari miliyoni 1.9 (ni ukuvuga amashiringi miliyari 5.4) ngo ihabwe uburenganzira bwo kwitieirwa shampiyona, ihabwe ubwo kujya yerekana imikino, no kwegukana izindi nyungu zose ziyikomokaho.

Supersports, Umufatanyabikorwa wa shampiyona yahise yandikira FUFA iyimenyesha ko itemerewe gutanga ubwo burenganzira mbere y’uko bashyira amashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye, ari na yo mpamvu bahise bavuga ko niba Azam TV yarishyuye, ariko itemerewe gufata amashusho ayo ari yo yose y’imikino iteganyijwe kuwa 20 Gashyantare 2015, cyangwa se imikino yose igasubikwa kugeza igihe hazasohokera irindi tangazo riyisubukura.

Ubwo Azam TV yajyaga kuri sitade ya Nakivubo ngo yitegure kwerekana umukino wagombaga guhuza Rwenshama Vs SC Victoria University, bahagaritswe n’abashinzwe umutekano bababuza kwinjira, bikurikirwa n’ibaruwa yandikiwe amakipe yose, ihagarika imikino yose yari iteganyijwe kuri uyu munsi ya shampiyona.

Kuri uyu wa gatanu hari hateganyijwe imikino 3, aho kimwe no kuwa gatandatu, mu gihe undi mukino wari kuzakinwa ku cyumweru.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages