Infantino akomeje gushyirwaho igitutu kubera umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wahagaritswe.
Wari ugamije gushyiraho sosiyete nshya icunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike y’Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa, aho 21% by’imigabane yayo byari kugurishwa umushoramari wigenga.
Mu ibaruwa yandikiwe yasinyweho n’abayobozi n’abanyamabanga ba UEFA, CONCACAF na AFC, yerekana ko FIFA n’ubuyobozi bwayo byatakarijwe icyizere kubera umuyobozi wigwijeho inshingano zose.
Ibaruwa igira iti “Umukino ukwiriye kuba unyuze mu mucyo, n’abawuyobora bagakorera mu mucyo. Iyo icyizere cyatakaye binyuze mu gutenguha abantu, umuntu akishyira mu mwanya wo gukora byose, nta bushobozi, icyo gihe akazi kaba kapfuye.”
“Umupira w’maguru ukomezwa no gufatanya, turahamagarira ubwo bumwe kubaho mu miyoborere y’umupira w’amaguru. Ubuyobozi mu mupira w’amaguru si ukwikubira, si ugufatira, cyangwa gutegekesha igitugu.”
Ni mu gihe mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvège, Lise Klaveness, yasabye Infantino kwegura, ariko ku rundi ruhande, ashyigikiwe na Mexique, CONMEBOL n’ibihugu 54 bigize CAF.
FIFA kandi yamaganye bikomeye icyo yise “umugambi uhuriweho kandi ukomeje” wo kuyisenya no gutesha agaciro Perezida wayo, Gianni Infantino.
Izi nzego zivuga ko kutamushyigikira bidakwiye gutuma akurwa ku buyobozi hatabaye amatora ahuza abanyamuryango 211 bagize FIFA. Amatora ateganyijwe muri Werurwe 2027.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!