Ni mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wakiniwe kuri Allianz Arena ku wa Kabiri, tariki ya 30 Mata 2024, imbere y’abafana barenga ibihumbi 75.
Mu ntangiriro z’umukino imbaraga nyinshi zari ku ruhande rwa Bayern Munich cyane ko yari imbere y’abakunzi bayo ndetse itangira no kurema uburyo bw’ibitego hakiri kare cyane.
Ku munota wa mbere gusa rutahizamu wayo ukina anyuza ku ruhande, Leroy Sané, yashatse koherereza bagenzi be bari mu rubuga rw’amahina umupira ariko ku bw’amahirwe make ufatwa n’umunyezamu wa Real Madid, Andriy Lunin.
Mu minota 10 ya mbere kandi Joshua Kimmich wa Bayern Munich yongeye kohereza umupira mu rubuga rw’amahina ariko nyuma yo kuwurwanira birangira ugiye muri koruneri.
Real Madrid yakangutse cyane ku munota wa 20 ubwo yabonaga amahirwe akomeye imbere y’izamu, Lucas Vazquez yohereje umupira ugoranye imbere y’izamu rya Bayern Munich ushyirwa muri koruneri kuko wabuze uwukoraho ngo ujye mu rucundura.
Ibi byayishyize mu mukino neza ndetse ihita inabona uburyo bukomeye bwavuyemo igitego cyatsinzwe na Vinicius Junior aherejwe umupira na Toni Kroos ku munota wa 24.
Nta kindi kintu gikanganye cyabaye mu gice cya mbere cyongeweho umunota umwe kikarangira Real Madrid iyoboye ku gitego 1-0.
Icya kabiri cyatangiranye impinduka kuri iyi kipe yo mu Budage aho umutoza wayo Thomas Tuchel yakuyemo Leon Goretzka agashyiramo Raphaël Guerreiro.
Nubwo habayeho impinduka ariko ntibyabujije Real Madrid gukomeza gushaka igitego cya kabiri nubwo bitayikundiye ahubwo ikishyurwa ku munota wa 53 ubwo Leroy Sané yazamukanaga umupira wenyine agatsinda igitego cyo kwishyura.
Nyuma y’iminota ine gusa Lucas Vazquez yahise akora ikosa ari mu rubuga rw’amahina biba ngombwa ko umusifuzi Clement Turpin atanga penaliti yatewe neza na Harry Kane ayishyira mu izamu, afasha ikipe ye kuyobora umukino.
Rodrygo yabonye amahirwe yo kuba yatsinda igitego ku munota wa 62 kuko yatereye ishoti mu rubuga rw’amahita ariko umwe muri ba myugariro ba Bayern Munich araryama awukuramo.
Amakipe yombi yatangiye gusatira yaba kuri Real Madrid yifuza byibuze inota rimwe ku kibuga cyo hanze na Bayern Munich yashakaga atatu ikuye iwayo.
Ku munota wa 75 Carlo Ancelotti yakoze impinduka akura mu kibuga Toni Kroos na rutahizamu Jude Bellingham ashyiramo Luka Modrić na Brahim Diaz.
Nyuma y’akanya gato aba bakinnyi binjiye mu kibuga myugariro wa Bayern Munich, Min-Jae Kim nawe yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina bihesha penaliti Real Madrid ndetse inaterwa na Vinicius Junior atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 83.
Iminota 90 yarangiye nta kipe irabasha kongera kubona mu izamu, hongerwaho itatu nayo itagize icyo ihindura bisaba ko amakipe yombi agomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura nyuma yo kunganya ibitego 2-2.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera kuri Santiago Bernabeu ku wa 8 Gicurasi 2024.
Iyi ni inshuro ya gatatu aya makaipe anganyirije muri iri rushanwa rya UEFA Champions League, mu gihe buri imwe yatsinze imikino ibiri.
Undi mukino uteganyijwe muri iki cyiciro ni uzahuza Borussia Dortmund na Paris Saint Germain.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!