00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA Champions League: Dortmund yatsinze PSG mu mukino ubanza wa ½

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 May 2024 saa 12:27
Yasuwe :

Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabaye ku wa Gatatu, tariki 1 Gicurasi 2024, kuri Signal Iduna Parc mu Budage.

Wari umukino ukomeye amakipe yombi yifuzaga kwitwaramo neza kugira ngo byoroshye akazi mu wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru kimwe kiri imbere.

Muri rusange, uyu mukino watangiye utuje cyane, amakipe yombi yigana bikomeye, bityo ntihabonekemo uburyo bwinshi bw’ibitego.

Mu minota 30, Dortmund yatangiye gusatirana imbaraga, cyane ku mipira myinshi yanyuraga ku ruhande rw’iburyo rwariho Jadon Sancho.

Ku munota wa 36, Nico Schlotterbeck yateye umupira muremure imbere, rutahizamu Niclas Füllkurg awufunga neza atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 44 yongera guhusha uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira Karim Adeyemi yahinduye imbere y’izamu, Marcel Sabitzer atera ishoti rikomeye, umunyezamu Gianluigi Donnarumma arikuramo.

Igice cya Mbere cyarangiye Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyari gitandukanye kuko amakipe yombi yagisubiranyemo imbaraga ari nako asatirana byatumaga umukino uryoha, gusa PSG yiharira umupira cyane.

Mu minota 50, Kylian Mbappé yateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, barawurwanira usanga Achiraf Hakimi asongamo wongera ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Mu minota 70, PSG yatangiye gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura. Ousmane Dembélé yahushije igitego ku mupira yahawe na Mbappé, awuteye umunyezamu Gregor Kobel awukuramo.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 80, Dembélé yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira mwiza yahawe na Hakimi ariko awutera hejuru y’izamu.

Muri iyi minota, Dortmund yahariye PSG umupira ubundi igakina iyo itakaje ari nako iyizamukana ariko ntibashe kubyaza umusaruro amahirwe yabonwaga na Sabitzer na Julian Brandt.

Ikipe y’i Paris yongeye guhusha igitego ku mupira Vitihna yahinduye imbere y’izamu, Fabian Luis awukina n’umutwe ujya hejuru gato y’izamu.

Uyu mukino warangiye Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki 7 Gicurasi 2024, kuri Parc de Princes i Paris mu Bufaransa.

Undi mukino wa ½ uzahuza Real Madrid na Bayern Munich, ku wa Gatatu, tariki 8 Gicurasi 2024. Mu mukino ubanza, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

Jadon Sancho ni umwe mu bakinnyi bagize umukino mwiza
Igitego Kylian Mbappé yahushije, aho yateye umupira ugakubita igiti cy'izamu ukavamo
Niclas Füllkurg yafunguye amazamu ku munota wa 36
Borussia Dortmund yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma
Niclas Füllkurg yishimira igitego cyahaye intsinzi Dortmund
Marcel Sabitzer yahushije uburyo bubiri bukomeye bwashoboraga guhindura umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .