Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ni bwo ku bibuga byo mu mijyi itandukanye i Burayi hatangiye gukinirwa imikino y’Umunsi wa Kane wa UEFA Champions League.
Mu mikino icyenda yakinwe, uwari uhanzwe amaso kurenza indi ni uwa Liverpool na Real Madrid wabereye mu Bwongereza mu mujyi wa Liverpool kuri Anfield.
Liverpool yakiniraga imbere y’abakunzi bayo byagaragaye ko ari yo yinjiye mu mukino mbere, itangira gukina irema uburyo bugana mu rubuga rw’amahina rwa Real Madrid nubwo nta gihambaye yabukoreshaga.
Ku munota wa 28 w’umukino Dominik Szoboszlai yabonye amahirwe yo guhabwa umupira asigaranye n’umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, ariko ananirwa kuwushyira mu izamu ahubwo awumutera mu ntoki.
Hashize umunota umwe gusa, Aurélien Tchouaméni yakoze umupira n’intoki ari hafi y’urubuga rw’amahina, gusa umusifuzi yifashisha VAR asanga nta mpamvu yo gutanga penaliti.
Uburyo bukomeye bwa Real Madrid bwabonywe na Jude Bellingham wateye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko umunyezamu Giorgi Mamardashvili arawitambika ujya muri koruneri.
Mu gice cya kabiri Liverpool yakomeje umurego wayo ndetse mu minota ibiri kigitangira Courtois akuramo imipira ibiri yabazwe ya Virgil van Dijk na Hugo Ekitike.
Alexis Mac Allister wa Liverpool yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino, atereka mu izamu umupira wari uvuye kuri coup-franc yari itewe na Dominik Szoboszlai ku munota wa 61.
Livepool yakomeje kubiza icyuya Real Madrid itakinnye neza muri uyu mugoroba ishaka kuyitsinda igitego cya kabiri kuko yayisatiraga cyane, ariko itahana amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 gusa.
PSG yinaniwe
Bayern Munich yo mu Budage yari yerekeje mu Bufaransa gukina na Paris Saint-Germain mu mukino wabereye kuri Parc des Princes.
Ku makosa yo gukuramo umupira awuganisha mu rubuga rw’amahina gusohoka nabi k’umunyezamu Lucas Chevalier wa PSG, Bayern Munich yabonye igitego cya mbere ku munota wa kane cyinjijwe na Luis Diaz.
Iki gitego cyongereye imbaraga nyinshi abakinnyi ba Bayern Munich basatira kurushaho, bashaka igitego cya kabiri muri uyu mukino hakiri kare.
Mu minota 20 y’umukino PSG yari yatangiye gutinyuka no kuva inyuma ikoresheje imipira yo mu mpande, igana ku izamu rya Bayern Munich, ndetse yinjiza n’igitego ku mupira washyizwe mu izamu na Ousmane Dembélé gusa VAR ivuga ko yaraririye.
Uyu rutahizamu yahise agira imvune yatumye adakomeza umukino, asimbuzwa Lee Kang-in.
Luis Diaz yatsinze igitego cya kabiri muri uyu mukino kubera guhuzagurika kw’abakinnyi ba PSG, ndetse yashoboraga no gutsindwa icya gatatu ku mupira watewe na Serge Gnabry ugakubita ibiti bibiri by’izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Luis Diaz yakoreye ikosa Achraf Hakimi wakuwe mu kibuga agasimbuzwa Senny Mayulu, ariko na we ahita yerekwa ikarita itukura.
Uyu yabaye umukinnyi wa kabiri utsinze ibitego bibiri mu mukino agahabwa ikarita itukura mu mateka y’iri rushanwa, akurikira Antoine Griezmann byabayeho mu 2021.
Ibi byorohereje PSG mu gice cya kabiri ikinira mu kibuga cya Bayern Munich ishaka kwishyura, ariko uburyo bukomeye bwose bwabonekaga ntibuvemo igitego.
Aha harimo ubwa Nuno Mendes wateye ishoti mu izamu ariko umunyezamu Manuel Neuer awohereza muri koruneri, ndetse na Vitinha wawuteranye imbaraga nke uyu munyezamu akawufata.
Igitego cya mbere cy’iyi kipe yari iwayo cyatsinzwe na Joao Neves ku munota wa 74 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Kang-In Lee, kiyiha icyizere cyo kuba yatsinda icya kabiri ariko amahirwe akomeza kuba make.
Umukino warangiye PSG inaniwe no kunganya byibuze, Bayern Munich yegukana amanota atatu ndetse iba inshuro ya 19 itsinze yikurikiranya.
Arsenal yagumye mu munyenga w’intsinzi
Arsenal FC yongeye kwerekana ko ari iyo kwitondera muri iri rushanwa kuko yatsinze Slavia Prague ibitego 3-0, ndetse umukinnyi wayo Max Dawman w’imyaka 15 n’amezi 10 aba umukinnyi muto ukinnye UEFA Champions League.
Iyi kipe kandi iyoboye Shampiyona y’u Bwongereza yujuje imikino umunani mu marushanwa yose idatsinzwe kandi itinjijwe igitego, agahigo yasangiye na Preston yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’u Bwongereza yabikoze mu 1889 na Liverpool yabikoze mu 1920.
Bukayo Saka ni we mukinnyi wa mbere wa Arsenal utsinze byibuze igitego muri buri mukino muri ine yikurikiranya iyi kipe yakiniye hanze muri UEFA Champions League.
Bayern Munich na Arsenal ni zo ziyoboye urutonde rw’agateganyo rwa UEFA Champions League n’amanota 12 n’ikinyuranyo cy’ibitego 11 ndetse biteganyijwe ko izi kipe zombi zizasakirana mu mukino w’Umunsi wa Gatanu w’iri rushwanwa.
Uko indi mikino yagenze
Atletico Madrid 3-1 Royale Union Saint-Gilloise
FK Bodø/Glimt 0-1 Monaco
Juventus 1-1 Sporting
Olympiacos F.C. 1-1 PSV
Tottenham 4-0 F.C. Copenhagen
Napoli 0-0 Frankfurt



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!