00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi ku ruhembe rw’ibibazo byugarije amakipe yo mu Burasirazuba

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis, Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 May 2024 saa 07:40
Yasuwe :

Mu myaka itanu ishize, biragoye ko wabura ikipe yo mu ntara y’Iburasirazuba mu zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri muri Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

By’umwihariko muri uyu mwaka, Sunrise FC na Etoile de l’Est zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Aya makipe yombi nibura mu myaka itatu ishize buri imwe yagiye imanuka, ibintu bisa n’ibyisubiramo cyane bitewe n’impamvu nyinshi zirimo kutagira ubuyobozi buzi umupira, amikoro n’ibindi tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.

Bijya gutangira, Intara y’Iburasirazuba yafashe umwanzuro wo guhuza uturere tubiri tugafasha ikipe imwe kugira ngo ibe ifite imbaraga n’amafaranga kuburyo ikibazo cy’amikoro giterwa ishoti.

Sunrise FC yahurijwemo imbaraga za Nyagatare na Gatsibo, ihabwa komite nshya irimo abaturutse muri utu turere, icyo gihe ingengo y’imari yayo yahise igera muri miliyoni 220 Frw.

Aya mafaranga yiyongeraga ku yazaturuka ku kibuga no mu bandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi kipe yari yaguze abakinnyi benshi bashya n’umutoza mushya Muhire Hassan, waje kugorwa n’intangiriro biba ngombwa ko yirukanwa. Yasimbuwe na Jackson Mayanja umwuka mwiza usubira mu ikipe yongera no kubona intsinzi.

Gushaka kuzamura abana biri mu byashegeshe Sunrise

Amakuru yizewe agera ku IGIHE avuga ko kimwe mu byatumye iyi kipe igira umusaruro mubi, byaturutse ku magambo y’umutoza Mayanja, wavuze ko ashaka kubakira ikipe ye ku bakinnyi bakiri bato.
Uyu mutoza yavuze ko ashaka kuzamurira abanyarwanda abakinnyi benshi bakiri bato, maze abakuze ntibabyakira neza.

Ku bantu barebye imikino myinshi ya Sunrise FC babonye ko abakiri bato bahabwaga umwanya munini wo gukina abakuze bagahabwa iminota ya nyuma, byatumye abakuru bivumbura bahitamo kurekera kwitanga ari na ko ikipe isubira inyuma umunsi ku munsi.

Uyu mutoza yaje gusaba imbabazi abakinnyi bakuru ariko yisama yasandaye kuko n’ubundi abakinnyi benshi basaga n’abari gusoza amasezerano babona ko nubwo bakwitangira iyi kipe itazabagumana.

Umwiryane mu buyobozi bwa Etoile de l’Est

Ikipe ya Etoile de l’Est ijya gutangira shampiyona y’uyu mwaka dusoje yari ifite ingengo y’imari ya miliyoni 350 Frw azatangwa n’uturere twa Kirehe na Ngoma. Iyi kipe yasinyishije umutoza Nshimiyimana Maurice ukunze kwitwa Maso n’abandi bakinnyi benshi biganjemo isinzi ry’abanyamahanga.

Kimwe mu byakoze cyane kuri iyi kipe, ni ukutumvikana hagati y’abayobozi, aho Perezida wayo Muhizi Vedaste atumvikanaga na Visi Perezida we Sebikwekwe Cyprien ndetse ibi byatangiye ubwo bashakaga umutoza mukuru ndetse n’abakinnyi.

Byaje guhuhuka ubwo Sebikwekwe yambikaga ikipe ya Etoile de l’Est imyenda iriho company ye yitwa Ayateke Star kandi nta masezerano bafitanye, nyuma byaje kurangira uyu wari Visi Perezida asezeye ndetse n’abandi benshi bari muri komite baregura ikipe isigaranwa na Muhizi gusa, benshi bita umukire ariko utazi iby’umupira.

Umusaruro wabaye nkene muri iyi kipe birangira Nshimiyimana Maurice yirukanwe asimbuzwa Imama Amapakabo wagerageje ibishoboka ikipe ayikura ku mwanya wa nyuma arahatana ariko akagozi gacika ku mukino wa nyuma batsinzwemo na Bugesera ibitego 3-0.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Ruremesha Emmanuel watoje amakipe menshi mu Rwanda, ubu ubarizwa muri Muhazi United, yavuze ko kimwe mu bishegesha amakipe yo mu Burasirazuba ari ubuyobozi butazi ibijyanye n’umupira kuko ubushobozi bagerageza.

Yagize ati “Icyo aya makipe ahuriyeho ariko kibabaje ni uko usanga amikoro bagerageza pe ntabwo ari mabi rwose. Ahubwo nabonye abayobozi babo batarasobanukirwa umupira.”

Yakomeje agira ati “Kuko usanga bazanye abakinnyi beza ariko benshi ku mwanya umwe. Ibintu nk’ibyo ni byo bigenda bibakurikiranya.”

Ruremesha avuga ko kenshi aya makipe yita ku gushaka abakinnyi bakomeye ariko bakumva ko umutoza agomba kuba ari usanzwe, ibyo abona bitaribyo bagomba no gushaka abatoza bakomeye.

Ati “Ikindi nabonye baha agaciro abakinnyi cyane bakirengagiza umutoza. Bumva ko bazana umutoza wa make ariko abakinnyi bahenze ariko rwose ikibazo ntabwo ari ubushobozi.”

Nubwo bimeze bityo, iyi ntara niyo ya kabiri mu kugira amakipe menshi mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’Umujyi wa Kigali kuko muri uyu mwaka yari ifite agera kuri ane ariyo Bugesera FC, Sunrise FC, Etoile de l’Est na Muhazi United.

Umwuka mubi hagati y'umutoza Jackson Mayanja n'abakinnyi bakuru muri Sunrise FC ni kimwe mu byakoze cyane kuri iyi kipe
Umwiryane mu buyobozi bwa Etoile de l'Est ni kimwe mu byo yazize muri uyu mwaka w'imikino
Abaturage bo mu ntara y'iburasirazuba ni bamwe mu bakunda ruhago ariko bakunze kubabazwa n'amakipe yaho abisikana mu kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .