Ku Cyumweru nibwo abanyamuryango 70 ba Kiyovu Sports, banditse basaba ko muri iyo nama y’inteko Rusange hongerwamo ingingo ihindura amategeko shingiro, buri munyamuryango akemererwa kwiyamamaza.
Mu ibaruwa Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvuyekure François yabasubije ku wa Mbere, yavuze ko ibyo basaba binyuranyije n’amategeko, bityo hazaba amatora gusa nk’uko byateguwe.
Ati “Turabamenyesha ko ibyo mwasabye mutabyemerewe kubera ko ingingo ya 13 y’amategeko shingiro y’umuryango Kiyovu Sports, iteganya ko mu Nteko Rusange idasanzwe higwa gusa icyatumye itumizwa. Kuba inteko rusange yamaze gutumizwa ku gihe cyagenwe ikaba izaba ku wa 27 Nzeri 2020, ntibyashoboka ko hongerwamo indi ngingo.”
Imwe mu mpamvu yari yatumye aba banyamuryango ba Kiyovu Sports basaba ko hari ibivugururwa mu mategeko shingiro harimo ko kuba komisiyo ishinzwe amatora yaratangaje ko “kugira ngo wiyamamaze, ugomba kuba umaze amezi atandatu uri umunyamuryango “ kandi “ukaba nta kirarane cy’umusanzu ufite kuva muri 2017”.
Ingingo yo kuba uwiyamamaza agomba kuba amaze amezi atandatu abaye umunyamuryango wa Kiyovu Sports, igonga Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020.
Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yifuzwa na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko gutanga kandidatire bizakorwa bitarenze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri, bigakorwa hifashishijwe e-mail mu gihe abujuje ibisabwa bazemezwa ku wa 23 Nzeri binyuze ku rubuga rwa WhatsApp rw’abanyamuryango.
Mvuyekure François uyobora Kiyovu Sports kuri ubu, avuga ko yiteguye kongera kwiyamamaza mu gihe yagirirwa icyizere n’abanyamuryango mu gihe Visi Perezida wa mbere; Ntalindwa Théodore yavuze ko “Mu gihe hakirimo akajagari siniteguye kwiyamamaza.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!