Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo ku kibuga cya Allianz Arena mu Budage, habereye umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi yo muri Bundesliga.
Ni umukino Bayern Munich yitwayemo neza itsinda ibitego 3-1, ndetse igitego cya gatatu cyatsinzwe na Jamal Musial ku mupira yaherejwe na Ismael Saibari mushya muri iyi kipe.
Iki gitego kikimra kugeramo, Jamal Musiala, yahagaze mu kibagiye kwikubita hasi mugezi we, Saibari, arahagoboka ahita amufata mbere y’uko bahamagara ubutabazi bw’ibanze ngo buze kumwitaho mu kibuga.
Abaganga bmuhaye ubufasha, ariko nyuma bitangazwa ko uyu mukinnyi yagizweho ingaruka n’ubushyuhe bwinshi bwari buhari, bugatuma umubiri we ucika intege.
Ibihugu by’i Burayi birimo u Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi biri guhura n’ubushyuhe bukabije, aho byibuze abagera ku 16.000, bishwe n’indwara zifitanye isano no kugira ubushyuhe bwinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!