Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bakomeza kwibaza impamvu ruhago Nyarwanda idatera intambwe igana ahashimishije, kugeza ubwo buri mwaka haboneka umusaruro utandukanye n’ibiba byitezwe.
Ukurikije umusaruro u Rwanda rubona mu marushanwa atandukanye rwitabira, ukongeraho uburyo kuri ubu ibisubizo birambirijweho ari ugushaka abana bafite aho bahuriye n’u Rwanda bavukiye hanze, wakwibaza niba nta wavukiye mu rw’imisozi 1000 ushobora kugira impano yo gukina umupira w’amaguru.
Nubwo bimeze gutyo, usanga hari ingengo y’imari itari nto ishorwa mu gutegura amarushanwa, ndetse n’akayabo kagenwa buri mwaka mu bikorwa byo kuzamura impano.
Hari imishinga myinshi ihora ivugwa iba yitezweho kuba igisubizo cyo kuzahura umusaruro muri siporo Rwanda ariko ukurikije amafaranga ayishyirwamo n’uko birangira ukibaza aho byapfiriye.
Ku rundi ruhande ariko, abantu benshi mu bafite ubumenyi muri ruhago bemeranya ko u Rwanda rufite impano nyinshi z’abana bato. Iyo urebye uburyo abana bakunda umupira w’amaguru, bitabira kuwukina, ubona neza ko hari urubyiruko rufite urwego ruhanitse rwashingirwaho mu kubaka ejo hazaza.
Ikibazo gikomeye ni uko izo mpano zititabwaho hakiri kare. Ibihugu byinshi bimaze kugera ku rwego rushimishije nko muri Afurika y’Epfo, Maroc cyangwa Sénégal, bifite gahunda zihamye zo gutoranya abana bafite impano hakiri kare kandi zikabafasha gukura bafite ubumenyi, imbaraga, imyitozo igezweho n’indyo iboneye.
Mu Rwanda ho impano ikura mu buryo busa no kwirwanaho kuko nta mashuri y’imyitozo yujuje ibisabwa [académies] ahagije, ntizikurikiranwa igihe kirekire, kandi abana benshi bava mu mukino bakiri bato kubera ko nta cyizere cy’umwuga babonamo.
Tony Football Academy yatangiye kugaragaza ko hari ibyakorwa Abanyarwanda bafite impano bakaba inyenyeri
Mu bihe bitandukanye, iyo uganiriye n’abanyamahanga barimo abahoze bakina umupira w’amaguru n’abawutoza, ukababaza uko babona abakina umupira w’amaguru mu Rwanda niba hari icyizere batanga, bahuriza ku kintu kimwe, ko “u Rwanda rufite abana bafite impano yo gukina ruhago.”
Ushobora kwibwira ko batubeshya, batubwira ibyo dushaka kumva banga kunenga iby’iwacu mu maso yacu, ariko na none usubije amaso inyuma wasanga ari byo kuko mu 2010, u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, biruhesha itike yo gukina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu mwaka wakurikiyeho.
Kuba uyu munsi nta bakinnyi benshi bahari cyangwa bake bagaragaza itandukaniro bahari, bituruka ku zindi mpamvu zimeze nk’uruhererekane.
Mu mpera za 2022 ni bwo mu Rwanda hatangijwe Irerero ry’umupira w’amaguru rya Tony Football Excellence Programme, ribarizwamo abana bari hagati y’imyaka umunani na 21.
Kuva icyo gihe, iri rerero ryigisha umupira w’amaguru ribijyanisha n’ikoranabuhanga ryatangiye kugaragaza itandukaniro mu mitegurire y’abakiri bato bakina ruhago mu Rwanda.
Ubwo Tony Football Excellence Programme yakinaga umukino wa gicuti na Musanze FC, icyumweru kimwe mbere y’uko iyi kipe yo mu Majyaruguru itsinda APR FC ibitego 3-2 muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, benshi bagaragaje ko abakiri bato bitaweho nta kabuza u Rwanda rwagira abakinnyi beza.
Umutoza wa Musanze FC, Ruremesha Emmanuel, wari umaze gutsinda uwo mukino wa gicuti ku bitego 7-1, yagize ati “Nibiguma gutya mu myaka itanu tuzaba dufite abakinnyi beza cyane.”
Mu bihe bitandukanye, TFEP yohereje abakinnyi i Burayi muri Portugal, gukorera igeragezwa mu makipe atandukanye yaho mu gihe abaheruka hanze ari Kwizera Fils Elysee w’imyaka 13 na Nabil Nassem Sangwa w’imyaka 12.
Abatoza ba Al Nasr Football Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bashimye urwego aba bakinnyi bombi bariho ndetse babakorera isuzuma rigaragaraza aho bakeneye kongeramo imbaraga.
Muri TFEP, abana batangira gutegurwa hakiri kare
Iyo urebye uko ahandi bikorwa, ubona ko u Rwanda rutsindirwa mu kudategura abakinnyi bihagije kuko bitangira ku myaka itandatu kugeza kuri 14, igihe impano ziba zigomba kugenzurwa, gukurikiranwa no gutegurwa mu buryo buhoraho.
Kugira ngo umukinnyi akure neza, si ukumuha umwanya wo gukina gusa. Ni ugutanga ubumenyi bwimbitse ku mukino, ubuyobozi bwawo, uburyo bwo gufata imyanzuro, imbaraga z’umubiri, imitekerereze ye n’uburyo agomba kuzamura urwego.
Mu Rwanda, imyitozo myinshi ikorwa ku rwego rwo hasi kubera ibikoresho bike, abatoza benshi badafite ubumenyi buhanitse, kutajyana n’aho umupira ugeze no kuba gutoza abana bikorwa nk’umwuga w’inyongera aho kuba umwuga w’ingenzi.
Abakinnyi benshi b’Abanyarwanda baba bafite impano ariko bagahomba byinshi bijyanye n’uburyo bategurwamo.
Ibyo biri mu bituma umukinnyi uteguwe mu Rwanda adashobora guhanganira umwanya ku rwego mpuzamahanga cyangwa ngo acuruzwe nka ba rutahizamu beza bo mu bindi bihugu.
Mu mupira w’amaguru w’iki gihe, umutoza w’umuhanga ni we wubaka urwego rw’umukinnyi n’urw’ikipe ndetse iri rerero ryabihaye umwanya aho abatoza b’Abanyarwanda riba rifite, baba bakuriwe n’undi mutoza wavuye mu Ikipe ya Benfica yo muri Portugal.
Igihe gihagije cyo gukina ni ingenzi ku bakiri bato
Ikindi kibazo gikomeye mu iterambere rya ruhago mu gihugu ni uburyo amarushanwa ategurwa mu Rwanda kuko abakinnyi benshi batabona imikino ihagije mu mwaka.
Buri gihe wumva abashinzwe kuzamura impano z’abakinnyi bategura umwiherero w’abana ariko ni gake hashobora gutegurwa amarushanwa cyangwa ngo bashakirwe imikino yo kureba urwego rwabo.
TFEP yatangiye kubikora mu buryo bwihariye, aho abana bagera kuri 60 ifite bakina amarushanwa atandukanye arimo Icyiciro cya Gatatu, Shampiyona z’Abatarengeje imyaka 20 na 17 n’imikino ya gicuti mu buryo buhoraho aho bifashisha ikibuga kigezweho cy’ubwatsi bw’ubukorano cyuzuye mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze, cyatashywe mu Ugushyingo 2025.
Mu gihe hari abagaragarwaho no kubeshya imyaka mu marushanwa atandukanye, iri rerero ryatunguranye rikinisha umukinnyi ukiri muto cyane mu cyiciro cyakabaye gikinwamo n’abakuru.
Uwo ni Mugisha Patrick wavutse mu 2013, aho ku myaka ye isatira 13, yahawe umwanya mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 17, atsinda igitego ndetse atanga undi mupira wavuyemo igitego ubwo TFEP yatsindaga Future Generation ibitego 18-0.
Mugisha uri mu mwaka we wa kabiri muri TFEP, aho yavuye muri Kamonyi Academy, mu mwaka ushize yakinaga muri U-13 ariko ubu akina muri U-15 bihoraho.
Ni umwe mu bakinnyi hatitawe ku cyiciro bakinamo bafite impano zidasanzwe, aho akina mu kibuga hagati by’umwihariko inyuma ya ba rutahizamu ahazwi nko ku 10. Bagenzi be bakunda kumwita Messi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kibuga.
Si uyu gusa uri kuri uru rwego muri iri rerero kuko ubwo ryakinaga na Musanze FC mu Ugushyingo, hari abana batarengeje imyaka 14 bifashishijwe muri uwo mukino barimo Kasure Samuel na Kwizera Charles.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!