Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kanama 2026, ni bwo iyi komisiyo yandikiye Gasogi United na Hakim Hamis ibagezaho umwanzuro nyuma yo kwiga ku bujurire bwatanzwe na Gasogi United FC haregwa Hakim Hamis.
Gasogi United FC yari yajuririye icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA ku wa 15 Myakanga 2026. Ubujurire bwayo bwakiriwe kuko bwatanzwe mu buryo bukurikije amategeko.
Mu gusuzuma ubujurire bwatanzwe basanze “nta shingiro bufite, icyemezo cyafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere kidahindutse. Bivuze ko kigomba gushyirwa mu bikorwa uko cyafashwe.”
Yemeje ko Gasogi United FC igomba guha Hakim Hamis ibaruwa imurekura (release letter), akishakira indi kipe, dore ko yanamaze gusinyira Kiyovu Sports FC nubwo itaramwandikisha mu bakinnyi izakoresha mu mwaka wa 2026/27.
Nubwo hafashwe uyu mwanzuro, Perezida wa Gasogi United FC, Kakoza Nkuriza Charles, aherutse gutangaza ko atazemera kurengwa, byanashoboka akazanageza ikibazo cye mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Siporo (CAS),
KNC yavuze ko yifuza ko Kiyovu Sports yatangaje Hakim Hamiss nk’umukinnyi wayo mushya, ibanza kumwishyura binyuze mu biganiro kugira ngo abone kumuha ibaruwa imwemerera gukinira indi kipe.
Hakim ntiyakinnye umukino wa ½ cya FERWAFA Turbo King Super Cup 2026, Kiyovu Sports yatsinzemo Mukura VS igitego 1-0, ndetse nta n’ibyangombwa afite byo gukinira indi kipe iyo ari yo yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!