APR FC y’Ingabo z’u Rwanda yasezereye Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere wabereye muri Stade Amahoro ku wa 11 Nzeri, biba ibitego 3-1 mu mikino yombi.
Nyuma y’umukino, ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba na Chairman w’Icyubahiro Wungirije wayo, Gen Mubarakh Muganga, bwasanze abakinnyi mu rwambariro bubashimira uko bitwaye.
Gen Mubarakh yavuze ko umukino wa Le Aigles du Congo wari ufite kinini uvuze mu kibuga no mu bindi bitandukanye, mbere y’uko aha abakinnyi agahimbazamusyi yabemereye ku giti cye.
Nyuma yaho ni bwo Umutoza Taleb Abderrahim yafashe ijambo, ashimira ubuyobozi ku gahimbazamusyi bubahaye ndetse avuga ko kuri ubu intego yabo ari ukugera mu matsinda ya CAF Champions League.
Ati “Mwakoze cyane ku gahimbazamusyi. Ariko agahimbazamusyi nyakuri ni ukuba muri aha. Twe tugomba kwibagirwa uyu mukino, tugomba gutekereza kuri Zamalek SC. Njye ndashaka kugera mu matsinda, APR ni ikipe nkuru. Ni ngombwa ko tujya mu matsinda, ni ngombwa gutekereza kuri Zamalek SC.”
Mu ijonjora ritaha ari na ryo ribanziriza amatsinda, rizakinwa mu Ukwakira, APR FC ishobora guhura na Zamalek SC yo mu Misiri mu gihe yasezerera AS Port yo muri Djibouti yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Moya z’ijoro i Cairo.
Ubwo amakipe yombi aheruka guhura mu 2004, APR FC yasezereye Zamalek SC iyitsinze ibitego 6-4 (2-3, 4-1) mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Kugeza ubu nta kipe yo mu Rwanda irakina amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika.
Zamalek SC yegukanye Shampiyona ya Misiri, ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Afurika aho yatwaye CAF Champions League inshuro eshanu [iheruka iya 2002], CAF Confederation Cup inshuro ebyiri [iheruka iya 2024] na CAF Super Cup eshanu [iheruka iya 2024].



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!