00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatsinze Mozambique

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 14 June 2015 saa 05:00
Yasuwe :

Igitego cya Sugira Ernest cyahaye Amavubi intsinzi imbere ya Mozambique yari ku kibuga cyayo mu mukino wo mu itsinda H wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizabera muri Gabon.

Umukino watangiye neza k’u Rwanda aho ku mupira watewe na Tuyisenge Jacques wa Police FC ku munota wa gatatu w’umukino wakiriwe k’umutwe wa Sugira Ernest atsinda igitego.

Igice cya mbere cyagoye cyane Amavubi yakiniraga inyuma kuko Mozambique yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka kwishyura byatumaga ba myugariro bo hagati bakora amakosa menshi.

Mbere yo kujya kuruhuka, umunyezamu Ndayishimiye Eric “Bakame” yasimbuwe na Kwizera Olivier.

Umukino ugitangira u Rwanda rwabonye igitego ku mupira watewe na Jacques Tuyisenge
Abanyarwanda bari i Maputo gushyigikira igihugu cyabo

Mozambique yatangiye neza igice cya kabiri aho bokeje igitutu izamu rya Kwizera maze ku ishoti bateye mu izamu ku munota wa 46, Sibomana Abuba awugarurira mu izamu maze Usengimana Faustin awukura imbere y’izamu ryabo.

Ibi byakurikiwe n’amahirwe akomeye ya Tuyisenge Jacques atagize icyo atanga kimwe n’andi mahirwe yapfushije ubusa ku mupira Niyonzima Haruna yari yambuye abakinnyi ba Mozambique.

Ku munota wa 65, Tuyisenge Jacques yasimbuwe na Bizimana Djihad maze Amavubi afungira umukino hagati byahaye umutuzo ba myugariro Usengimana Faustin na Bayisenge Emery.

Wari umukino mwiza kuri ba myugariro bo ku mpande Rusheshangoga Michel na Sibomana Abuba.

Ndahinduka Michel yasimbuye Sugira Ernest habura iminota 10 ngo umukino urangire, u Rwanda rubona uburyo bukomeye bwa Iranzi Jean Claude wananiwe gutera umupira ari mu rubuga rwa Mozambique.

Undi mukino muri itsinda H, Ghana izasura u Rwanda tariki ya 5 Nzeli 2015 yanyagiye ibirwa bya Maurice ibitego 7-1. Jordan Ayew na Asamoah Gyan batsinze bine byiyongera ku bya Christian Atsu, Jeffrey Schlupp na David Accam.

Igitego cya Maurice cyatsinzwe na Andy Sophie ku mupira yateye ahana ikosa.

Amajonjora y'igikombe cy'Afurika 2017: Mocambique 0-1 Rwanda

Abakinnyi b’Amavubi babanjemo

Ndayishimiye Eric, Bayisenge Emery, Usengimana Faustin, Rusheshangoga Michel, Sibomana Abouba, Mugiraneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick, Iranzi Jean Claude, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

Uko imikino ibanza yarangiye

Itsinda A

Tunisia 8-1 Djibouti

Togo 2-1 Liberia

Itsinda B

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 2-1 Madagascar

Angola 4-0 Repubulika ya Centrafrique

Itsinda C

Guinea Equatorial 1-1 Benin

Mali 2-0 Sudani y’Amajyepfo

Itsinda D

Burkina Faso 2-0 Comoros

Uganda 2-0 Botswana

Itsinda E

Congo 1-1 Kenya

Zambia 0-0 Guinea-Bissau

Itsinda F

Morocco 1-0 Libya

Cape Verde 7-1 Sao Tome

Itsinda G

Misiri 3-0 Tanzania

Nigeria 2-0 Chad

Sugira Ernest watsinze igitego cy'Amavubi, muri Nzeli bazakira Ghana yatsinze Maurice 7-1

Itsinda H

Mozambique 0-1 Rwanda

Ghana 7-1 Mauritius

Itsinda I

Sudan 1-0 Sierra Leone

Gabon 0-0 Cote d’Ivoire

Itsinda J

Ethiopia 2-1 Lesotho

Algeria 4-0 Seychelles

Itsinda K

Niger 1-0 Namibia

Senegal 3-1 Burundi

Itsinda L

Malawi 1-2 Zimbabwe

Guinea 1-2 Swaziland

Itsinda M

Cameroon 1-0 Mauritania

Afurika y’Epfo 0-0 Gambia


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages