Ibitego by’u Burundi byose byatsinzwe na Niyonkuru Sandrine ku munota wa 13 n’uwa 78 kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakozwe na myugariro Mukantaganira Joseline.
Igitego rukumbi cy’u Rwanda cyatsinzwe na Zawadi Usanase ku munota wa 37 w’umukino kiba icya mbere rwari rubonye mu irushanwa.
Wari umukino usaba u Rwanda kubona amanota atatu yari kurufasha kuguma mu irushanwa kuko Ikipe ya Uganda yageze muri ½ yujuje amanota atandatu mu mikino ibiri.
Abakinnyi b’Ikipe y’u Burundi binjiye mu mukino bafite amanota atatu n’ibitego bitatu bakuye mu mukino wa mbere batsinzemo Djibouti ibitego 3-0.
Umutoza w’u Rwanda, Habimana Sosthène, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ahereye mu izamu. Nyirabashyitsi Judith ni we waribanjemo, asimbuye Itangishaka Claudine wagiriye imvune ku mukino wa Uganda.
Usanase Zawadi yabanje mu busatirizi ajya mu mwanya wa Anne Marie Ibangarye winjiye mu kibuga asimbuye Mukandayisenga Nadine mu minota 15 ya nyuma.
Ikipe y’u Rwanda yongeye kugira ikibazo cyo kudahana neza imipira bubaka igitego banagira imbaraga nke mu kwihutana igana ku izamu ry’u Burundi.
Abakinnyi b’u Burundi barimo Bukuru Rachelle ukinira Simba Queens muri Tanzanie, Niyonkuru Sandrine watsinze ibitego bibiri na Kapiteni Asha Djafari bari bahagaze neza.
Umukino w’u Burundi batangira kuwubaka bashaka igitego iyo bageze hagati mu kibuga kuko ni bwo abayobowe na Charlotte Irankunda batangira gutanga imipira miremire.
Abakinnyi b’Amavubi barimo Iradukunda Callixte, Usanase Zawadi na Mukeshimana Dorothée bagerageje gushaka uburyo bw’ibitego biba ikibazo.
Mukandayisenga Nadine “Verrati” yashoboraga kubona igitego mu mipira ibiri iteretse yatereye kure ariko umwe Ariella Umurerwa arawufata undi uca hejuru y’izamu.
Uwimbabazi Immaculée wakinnye hagati iminota 90, yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 57 ahita yuzuza amakarita abiri mu irushanwa kuko yahawe indi ku mukino wa Uganda.
Mu gushaka ibisubizo, Mukeshimana Jeannette yasimbuye Liberathe Nibagwire ku munota wa 66.
Muri iri Tsinda rya Mbere (A), ikipe ya Uganda n’u Burundi zabonye itike ya ½ cy’irangiza kuko zatsinze imikino ibiri ibanza. Amakipe azahura hashakwa izayobora itsinda.
Ikipe ya Djibouti n’iy’u Rwanda nta nota zirabona mu irushanwa, amakipe azahura arangiza imikino y’amatsinda ku Cyumweru mbere yo gutaha.
Umukino wabanje, ikipe ya Uganda Cranes yanyagiye Djibouti ibitego 5-0; yatsindiwe na Aisha Nantongo, Margaret Namirijmu, Sandra Nabweteme, Phiona Nabbumba na Fazilah Ikwaput.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!