Byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, ubwo hahembwaga amakipe yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26, mu gikorwa cyabereye kuri hoteli y’iri Shyirahamwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Kamena.
Yongeyeho ko bifuza kugira iri rushanwa iryo kwiteguriramo umwaka w’imikino mushya ku makipe anyuranye ndetse kuri ubu hari ikipe yo muri Tunisia n’indi yo muri Libya zasabye kwitabira CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama.
Ati “Uyu munsi twasabye ko CECAFA Kagame Cup yabera hano inshuro eshatu zikurikiranya. Ni ryo rushanwa ryonyine dufite muri CECAFA ryemererwa kwinjira mu ngengabihe ya CAF. Ibyo byonyine biguha amahirwe.”
Yongeyeho ati “Uyu munsi kuyakira, igikombe kiriho izina ry’Umukuru w’Igihugu cyacu byagakwiye kuba ishema ryacu. Uyu munsi twaganiriye n’Ubunyamabanga bwa CECAFA uko tugiye gushyiramo imbaraga, ko tuyiha igihe cyo kuba iri mu Rwanda. Muri uyu mwaka dufite amakipe abiri y’Abarabu yasabye kuza kwitegurira umwaka w’imikino mushya mu Rwanda.”
Perezida wa FERWAFA yakomeje avuga ko kongera umubare w’amakipe yitabira iri rushanwa akava kuri 12 akaba 16 cyangwa 24 bishoboka, ndetse kimwe mu by’ingenzi basabwa kwitaho ari ibikorerwaremezo.
Biteganyijwe ko ku wa Mbere, tariki ya 8 Kamena 2026, ari bwo hazaba inama izemeza amakipe azakina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka.
Mu Nteko Rusange Idasanzwe ya FERWAFA yateranye ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi, hatangajwe ko hari icyifuzo cy’uko Kiyovu Sports na Police FC zakwiyongera kuri APR FC na Rayon Sports mu makipe azakina iri rushanwa.
Mu 2025, ubwo CECAFA Kagame Cup yari yabereye i Dar es Salaam, APR FC yahagarariye u Rwanda, yegukanye umwanya wa gatatu mu gihe igikombe cyatwawe na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame kuva mu 2002, ryaherukaga kubera mu Rwanda mu 2019.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!