Ibi bibaye nyuma yuko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nta mukino iheruka gukina kuva yakina imikino ibiri ya gicuti na Guinée mu ntangiriro za Mutarama, aho yatsinze umwe ku bitego 3-0 ariko igatsindwa undi ku bitego 2-0.
Akarere k’ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba kayobowe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri ku mwanya wa 67 mu gihe u Burundi (139) na Sudani y’Epfo (161) ari byo bihugu biza inyuma.
Sénégal nubwo yamanutseho imyanya ibiri ikomeje kuyobora ibindi bihugu bya Afurika kubera ko iri ku mwanya wa 20.
Brazil iyoboye uru rutonde n’amanota 1832.69 mu gihe u Bubiligi buza ku mwanya wa kabiri n’amanota 1827.
U Bubiligi bukuwe ku mwanya wa mbere nyuma yo kuyobora uru rutonde kuva tariki 25 Ukwakira 2018, imyaka itatu n’amezi atanu.
Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni: Sénégal (ya 20 ku Isi), Maroc (24), Nigeria (30), Misiri (32), Tunisie (35), Cameroun (37), Algérie (44), Mali (52), Côte d’Ivoire (53) na Burkina Faso (56).
Ibihugu 10 bya mbere ku Isi: Brésil, u Bubiligi, u Bufaransa, Argentine, u Bwongereza, u Butaliyani, Espagne, Portugal, Mexique n’u Buholandi.
Uru rutonde rwa FIFA ngarukakwezi rushyizwe hanze mu gihe kuri uyu wa Gatanu, tariki 1 Mata 2022 hateganyijwe kuza gushyira mu matsinda uko amakipe azahura mu Gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!