Kuri uyu wa 19 Kanama 2026 ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yashyize ahagaragara gahunda y’imikino ibiri ya mbere yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
U Rwanda ruri mu Itsinda K hamwe na Mali, Cap-Vert na Liberia, nyuma ya tombola y’amatsinda yabaye muri Gicurasi 2026.
Amavubi azatangira urugendo rwayo ku wa 25 Nzeri 2026, ubwo azaba yakiriye Liberia itozwa na Erradi Adil Mohammed mu mukino wa mbere. Ni umukino uzaba ari amahirwe yo gutangira neza urugendo ku Ikipe y’Igihugu, cyane ko izaba ikinira imbere y’abafana bayo.
Nyuma y’iminsi ine gusa, ku wa 29 Nzeri 2026, Amavubi azafata urugendo rwerekeza i Praia muri Cap-Vert, aho azakinira umukino wa kabiri w’itsinda.
Cap-Vert ni imwe mu makipe akomeye yo muri iri tsinda, aho iheruka mu Gikombe cy’Isi cya 2026 ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, isezererwa na Argentine muri 1/16.
U Rwanda rufite intego yo gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y’igihe kinini rutagaragara muri iri rushanwa. Inshuro rukumbi Amavubi yaryitabiriye ni mu 2004 ubwo ryaberaga muri Tunisia.
Imikino yo gushaka itike ya CAN 2027 izahuza amakipe 48 yashyizwe mu matsinda 12 agizwe n’amakipe ane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!