Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA yabereye i Arusha muri Tanzania ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.
Ku wa Kane, CECAFA yatangaje ko u Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.
Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Ibihugu 10 bizaryitabira ni u Rwanda ruzaryakira, u Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Erythrée, Djibouti, Ethiopie na Kenya.
Amakipe azagabanywa mu matsinda abiri, abiri ya mbere muri buri tsinda akomeze muri ½ mu gihe uburyo amakipe azagabanywa mu matsinda bizatangazwa mu minsi iri imbere.
Muri iyi nama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, hemejwe ko kandi irushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-20 muri aka karere, rizabera muri Tanzania kuva ku wa 22 Ugushyingo kugeza ku wa 6 Ukuboza 2020.
Ibihugu bizitabira iri rushanwa ni Tanzania, Somalia, u Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo, Sudani, Djibouti, Erythrée, Ethiopie na Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!