Harabura igihe gito abakinnyi bakajya mu biruhuko by’amakipe y’ibihugu, bizategura amarushanwa akomeye by’umwihariko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Amakipe azaba atari gukina iri rushanwa, ashobora gukina imikino ya gicuti ategura amarushanwa ataha, ari na yo mpamvu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura uko Amavubi na yo azabona imikino ya gicuti.
Amavubi azakina na Tanzania n’ibirwa bya Comores mu rwego rwo gutangira kwitegura kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, rizakora tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itozwa na Stephen Constantine iheruka mu kibuga muri Werurwe 2026, ubwo yakinaga imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ya FIFA Series 2026, aho yegukanye n’igikombe cyo mu Itsinda A.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!