Hashize imyaka 13 kuva u Rwanda rwakiriye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, cyaruhesheje itike yo gukina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011.
Nyuma yaho, amarushanwa y’abakiri bato mu gihugu yasubiye inyuma ndetse n’Ikipe z’Igihugu z’abakiri bato ntizongera kugaragara ku rwego Nyafurika.
Gusa, mu myaka ya vuba, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwagaragaje ubushake bukomeye bwo kongera kuzamura impano za Ruhago aho binyuze mu bufatanye n’amakipe akomeye i Burayi ya Paris Saint-Germain na Bayern Munich, yombi yatangije za Académie mu Rwanda.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kalisa Adolphe ’Camarade’, yabwiye IGIHE ko bijyanye na gahunda ihari, bafite intego yo gutegura abana bazahesha u Rwanda gukina Igikombe cya Afurika mu 2027.
Ati "Ni imwe mu ntego nyinshi zihari, ugendeye ku kuba turi gushyira imbaraga nyinshi muri za Académies n’amarerero, ariko tubanje kumenya uko zikora n’umusaruro zishobora gutanga.”
Yongeyeho ko ibyo bizajyana no gushyiraho amarushanwa ahuza amarerero yigisha umupira w’amaguru ku buryo abana bakura bafite urwego ruri hejuru.
Ati “Tuzajya dutoranya ku buryo tuzajya tubahuriza hamwe, bazajya baba barakurikiranywe, twararebye ibintu byose n’ibyo by’imyaka, umwana yaratojwe neza, yaragaburiwe neza. Birashoboka ko hari undi wavumbuka ataraciye muri iyo nzira, ariko byibuze ku rwego rwa 80% twizeye ko bazaba barateguwe neza.”
Kalisa Adolphe yavuze ko kuba u Rwanda rwarigeze kubikoraho bigakunda, ubwo rwakinaga Igikombe cy’Isi mu 2011, ari urugero rwiza rw’uko bikozwe neza byatanga umusaruro.
Yashimangiye ko bizajyana no gushyiraho umurongo uhamye mu gutoranya abana bafite impano aho hari Umutoza w’Umudage ubishinzwe muri Bayern Munich Academy, amarushanwa no gushaka ibibuga abana bazajya bakiniraho.
Ati “Ubushize twarabikoze birakunda. Ubu tugomba kungera kubinoza. Birashoboka. Kiriya gihe hari SEC Academy, hari Académie ya APR na Isonga FA yatozwaga na Richaed Tardy. Twakoze ikipe itanga umusaruro.”
Kuri ubu, Bayern Munich Academy ni yo ifatwa nk’iyo ku rwego rw’igihugu aho yahurijwemo benshi mu bana bafite impano barimo batanu bavuye muri PSG Academy.
Ndanguza Théonas uyobora Académie ya PSG mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko hari abakinnyi batangiye kujya bayivamo nyuma yo kugaragaza ko hari urwego bamaze kugeraho.
Ati “Hari abana batanu twatozaga bagiye muri Academy ya Bayern Munich, kandi tuzakomeza kuzamura n’abandi. Hari n’abandi bagiye mu yandi makipe nko muri APR y’Abagore [iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere].”
Académie ya PSG mu Rwanda yatangiye mu mpera za 2021 aho itorezwamo abana bagera kuri 200 mu bahungu n’abakobwa kuva ku myaka itandatu kugeza ku bari munsi ya 17, mu gihe iya Bayern Munich yatangiye mu mpera za 2023, yo ikaba ibarizwamo abana 30 b’abahungu bari munsi y’imyaka 13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!