Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere kuri uyu mugabane aho CAF yahisemo ko rizahera mu Karere ka CECAFA. Rizakirwa na Tanzania hagati y’amatariki ya 7-18 Mutarama 2025 kuri Azam Complex Stadium.
Iri rushanwa rigamije guteza imbere ruhago y’abagore aho rizifashishwa kandi nk’ubukangurambaga ku mashyirahamwe ya ruhago atandukanye ngo ashyire imbaraga muri Shampiyona y’Abagore batarangeje imyaka 17 no mu Ikipe y’Igihugu.
Uretse irushanwa nyir’izina, abanyamakuru bazaryitabira bazanahabwa amahugurwa ya Licence D ya CAF mu kubahugura kugira ubumenyi bw’ibanze mu mupira w’amaguru.
Iyi ni inshuro ya kabiri u Rwanda rutitabira amarushanwa y’abato, dore ko no mu ngimbi Amavubi atagiye muri Uganda, aho ikipe ya Uganda Cubs yaraye itsindiye Tanzania U 17 ibitego 2-1 ikegukana iri rushanwa.
Amakipe umunani azitabira CECAFA U17 mu bagore
- Aigle Noir FC (Burundi)
- Bahir Dar Kenema FC (Ethiopie)
- Kenya Academy of Sports (Kenya)
- JKT Queens (Tanzanie)
- TDS Girls Academy (Tanzanie)
- Boni Consilli Girls Vocational Team (Uganda)
- City Lights Football Academy (Sudani y’Epfo)
- Hilaad FC (Somalie)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!