00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntiruzitabira CECAFA U17 y’abakobwa

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 28 December 2024 saa 10:51
Yasuwe :

Amakipe umunani atarimo ihagarariye u Rwanda ni yo agiye gukina mu irushanwa ryatangijwe na CAF rizahuza amakipe y’abakobwa y’abatarengeje imyaka 17 muri Mutarama 2025.

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere kuri uyu mugabane aho CAF yahisemo ko rizahera mu Karere ka CECAFA. Rizakirwa na Tanzania hagati y’amatariki ya 7-18 Mutarama 2025 kuri Azam Complex Stadium.

Iri rushanwa rigamije guteza imbere ruhago y’abagore aho rizifashishwa kandi nk’ubukangurambaga ku mashyirahamwe ya ruhago atandukanye ngo ashyire imbaraga muri Shampiyona y’Abagore batarangeje imyaka 17 no mu Ikipe y’Igihugu.

Uretse irushanwa nyir’izina, abanyamakuru bazaryitabira bazanahabwa amahugurwa ya Licence D ya CAF mu kubahugura kugira ubumenyi bw’ibanze mu mupira w’amaguru.

Iyi ni inshuro ya kabiri u Rwanda rutitabira amarushanwa y’abato, dore ko no mu ngimbi Amavubi atagiye muri Uganda, aho ikipe ya Uganda Cubs yaraye itsindiye Tanzania U 17 ibitego 2-1 ikegukana iri rushanwa.

Amakipe umunani azitabira CECAFA U17 mu bagore

  • Aigle Noir FC (Burundi)
  • Bahir Dar Kenema FC (Ethiopie)
  • Kenya Academy of Sports (Kenya)
  • JKT Queens (Tanzanie)
  • TDS Girls Academy (Tanzanie)
  • Boni Consilli Girls Vocational Team (Uganda)
  • City Lights Football Academy (Sudani y’Epfo)
  • Hilaad FC (Somalie)
Mu ngimbi zitarengeje imyaka 17, Ikipe ya Uganda yegukanye igikombe itsinze Tanzania, aho amakipe yombi yabonye itike y'igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .