Ikipe y’u Rwanda iri mu Itsinda A mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika [CAF U-20 AFCON Zonal Qualifiers], aho iri kumwe na Ethiopia na Tanzania, nyuma ya tombola yabaye ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, Kigali Pelé Stadium.
Aganira na B&B Fm Kigali, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yavuze ko iyi kipe itazitabira iyi mikino “kubera ikibazo cy’ingengo y’imari”.
Iri rushanwa rizakinwa kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 25 Nzeri 2026, ribere ku kibuga cya Uhuru Stadium iri Dar es Salaam muri Tanzania. Iki kibuga cyavuguruwe mu rwego rwo kwitegura Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.
Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!