00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwahagaritse ubujirire ku bihano bwafatiwe na FIFA

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 April 2022 saa 09:11
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga Nkemurampaka muri Siporo, rwatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya (FUR), ryahagaritse ubujurire bwaryo ku cyemezo cya FIFA cyo gukura ikipe y’umupira w’amagaru y’iki gihugu mu marushanwa y’Igikombe cy’Isi.

Nyuma y’igitero U Burusiya bwagabye muri Ukraine, Inteko nyobozi ya FIFA ndetse n’iya UEFA zafashe umwanzuro ko amakipe yose y’u Burusiya, ahagarikwa kwitabira amarushanwa yabo kugeza igihe azongera kubihererwa uburenganzira.

Ku ya 24 Werurwe, u Burusiya bwari kwakira Pologne mu majonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi, ariko FIFA ivuga ko Pologne izakina n’izatsinda hagati ya Suède na Repubulika ya Czech kubera ko u Burusiya bwari bwahagaritswe.

CAS yatangaje ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya ryahagaritse ubujurire kuwa 30 Werurwe 2022. Gusa uru rukiko rwo rwatangaje ko rukiri kwiga kuri iki cyifuzo cy’u Burusiya.

Mu kwezi gushize, ibyiringiro by’u Burusiya byo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abagabo giteganijwe mu mpera z’uyu mwaka, i Qatar byarangiye nyuma yuko CAS yanze icyifuzo cya FUR cyo guhagarika ibihano yafatiwe na FIFA.

Amashyirahamwe menshi y’umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye yatangaje ko atazakina nu Burusiya nyuma y’igitero cya Ukraine, harimo nka Pologne, Suède na Repubulika ya Czech.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burusiya, FUR ryahagaritse ubujurire bwaryo ku bihano FIFA yafatiye iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages