00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa na Paraguay byakiniye mu bushyuhe bukabije

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 5 July 2026 saa 08:53
Yasuwe :

Ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa na Paraguay byakinaga umukino wazo wa 1/8 mu Gikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubushyuhe bwari muri stade bwari bwazamutse burenga dogere 40⁰C.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, rishyira ku Cyumweru, ni bwo ku kibuga cya Philadelphia Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakiniwe umukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, imijyi myinshi yo muri Amerika yarimo ubushyuhe bukabije, bwagize ingaruka ku bice byinshi by’igihugu kugeza ubwo abaturage basabwe kwitwararika.

Mu masaha ya mu gitondo muri Amerika, hamwe ubushyuhe bwageze kuri dogere 38°C, ariko mu masaha ya saa Kumi zo mu Mujyi wa Philadelphia, ahaberaga umukino bwari bwatangiye kugeza no kuri dogere 43,3°C.

Kuva mbere y’uko imikino iba, Ishyirahamwe ry’Abakinnyi b’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFPRO), ryakomeje kugaragaza ko ritewe impungenge n’ubuzima bw’abakinnyi muri iri rushanwa.

Ibi ribishingira ku kuba isesengura ryakozwe n’itsinda ry’abahanga ku mihindagurikire y’ikirere (World Weather Attribution) ryarerekanye ko byibuze ¼ cy’imikino 104 yagasubitswe kubera ubushyuhe.

Hifashishijwe igipimo gipima ingaruka z’ubushyuhe (Wet Bulb Globe Temperature- WBGT), abahanga mu by’iteganyagihe berekanye ko ubushyuhe bufite ingaruka ku buzima bw’abakinnyi kugeza ubwo imibiri yabo itakaza ubushobozi bwo kubugabanya.

FIFA igaragaza ko hari ibyakozwe mu guhangana n’ikibazo cy’ubushyuhe cyatangiye kugaragazwa mu 2023, aho yashyizeho iminota itatu yo kunywa amazi muri buri gice cy’umukino.

Ibikorwaremezo by’umwihariko stade, byashyizwemo ibikoresho bigabanya ubushyuhe yaba mu myanya y’abafana cyangwa iy’abakinnyi, hanashyishyirwaho uburyo bw’ubutabazi bw’ibanze igihe hagaragaye ikibazo cyihariye cy’ubushyuhe ku muntu uwo ari we wese.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ari yo igeze muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo gutsinda Paraguay igitego 1-0 cyinjijwe na Kylian Mbappé.

U Bufaransa bugeze muri iki cyiciro ku nshuro ya kane bwikurikiranya, buzahura na Maroc yasezereye Canada ku bitego 3-0.

Kylian Mbappé ari gukamura agatambaro yari amaze kwihanaguza mu maso
U Bufaransa bwatsinze Paraguay igitego 1-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages