00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwitandukanyije n’ubuyobozi bwa Infantino muri FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 September 2026 saa 04:34
Yasuwe :

Abayobozi ba ruhago mu Bufaransa basabye ko hatangira gushakwa uburyo FIFA yahindurirwa imikorere n’imiyoborere, nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu (FFF) ribaye irya nyuma riheruka kwitandukanya n’uruhande rushyigikiye Gianni Infantino uyobora FIFA.

Kuri uyu wa Kane, FFF yiyongereye ku Bwongereza, u Butaliyani n’u Bubiligi, mu bihugu byatangaje ko bitagishyigikiye ubuyobozi bwa Infantino nyuma y’umushinga we waje guhagarikwa wo kugurisha imigabane mu marushanwa ya FIFA, arimo n’Igikombe cy’Isi, ku bashoramari bigenga.

FFF yari yaratanze isezerano ryo gushyigikira Infantino mu matora yo kongera kuyobora FIFA muri Kamena, mbere y’uko umushinga wo gushaka abashoramari ujya ahagaragara.

Uyu mushinga wa Infantino wateje impaka zikomeye ku Isi, aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yageze aho ifata icyemezo cyo kutitabira amarushanwa yose ya FIFA.

UEFA, AFC ya Aziya na CONCACAF yo muri Amerika y’Amajyaruguru n’iyo Hagati, byasabye Infantino kuva ku buyobozi, ariko aracyakomeje gushyigikirwa na CONMEBOL yo muri Amerika y’Amajyepfo ndetse na CAF ya Afurika.

Nubwo Infantino yaretse uwo mushinga, FFF yavuze ko ikibazo cy’imiyoborere ya FIFA kidashobora gufatwa nk’aho cyakemutse.

Iri Shyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa ryatangaje ko rizatangira ibiganiro n’amashyirahamwe yo ku migabane itandukanye, amakipe y’ibihugu, abakinnyi, abafana ndetse n’inzobere mu miyoborere, kugira ngo barebere hamwe uburyo imikorere ya FIFA yavugururwa.

Ryagize riti “Intego y’ibi biganiro ni ugufasha gutekerereza hamwe no gutegura ibyifuzo bigamije guhindura ku rwego rukomeye imiyoborere ya FIFA, hagamijwe kongera icyizere, guteza imbere gukorera mu mucyo no kurinda ubwigenge ndetse n’imyitwarire myiza y’urwego ruyobora umupira w’amaguru ku Isi.”

Ryakomeje rigira riti “FFF, nk’umwe mu banyamuryango batangije FIFA, ishaka kugira uruhare mu mpaka z’ingenzi ku hazaza h’umupira w’amaguru, imicungire yawo n’iterambere ryawo.”

Kugeza ubu, Infantino ni we mukandida rukumbi wamaze gutangaza ko aziyamamaza mu matora azaba muri Werurwe 2027.

Umuvugizi wa FIFA aherutse kwemeza ko nta cyahindutse ku mugambi we wo kongera kwiyamamaza muri manda ya kane, nubwo amaze iminsi ahanganye n’ibitutsi, kunengwa ndetse n’igitutu gikomeye.

UEFA yatangaje ko izatanga umukandida cyangwa igitekerezo cy’ubundi buryo “bwizewe” kugira ngo amashyirahamwe azatora abashe kubitekerezaho. Itariki ya nyuma yo gutanga kandidatire ni iya 18 Ugushyingo 2026.

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF) ryemeje ko ritazashyigikira Infantino mu matora ya FIFA ataha ndetse rigiye gushaka uburyo imikorere y'uru rwego ruyobora ruhago ku Isi yahinduka
Perezida wa FFF, Philippe Diallo aganira na Gianni Infantino uyobora FIFA mu gihe cy'Igikombe cy'Isi cya 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages