00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwasezereye Nigeria bushobora guhura n’u Budage muri 1/4

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 30 June 2014 saa 09:11
Yasuwe :

U Bufaransa bwabonye itike ya ¼ cy’irangiza ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Paul Pogba mbere y’uko Joseph Yobo yitsinda icya kabiri, u Bufansa buzahura n’itsinda hagati y’u Budage na Algeria.
Umukino ugitangira Emmanuel Emenike yatsinze igitego cyanzwe kuko yari yaraririye, byakurikiwe n’ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Vicent Enyama.
Bavuye mu karuhuko, Blaise Matuidi yakoreye ikosa Ogenyi Onazi byatumye asimbuzwa ndetse akaba ashobora kumara ibyumweru bine hanze, uyu (…)

U Bufaransa bwabonye itike ya ¼ cy’irangiza ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Paul Pogba mbere y’uko Joseph Yobo yitsinda icya kabiri, u Bufansa buzahura n’itsinda hagati y’u Budage na Algeria.

Umukino ugitangira Emmanuel Emenike yatsinze igitego cyanzwe kuko yari yaraririye, byakurikiwe n’ishoti rikomeye ryakuwemo n’umunyezamu Vicent Enyama.

Bavuye mu karuhuko, Blaise Matuidi yakoreye ikosa Ogenyi Onazi byatumye asimbuzwa ndetse akaba ashobora kumara ibyumweru bine hanze, uyu Mufaransa ngo yagombaga kubona ikarita y’umutuku.

Igitego cya Emenike cyanzwe kuko yari yaraririye, ibintu umutoza Keshi adakozwa

Victor Moses yaje gukuramoumupira wari utewe na Karim Benzema wajyaga mu izamu kuko Enyama yari yasohotse.

U Bufaransa bwarushijeho gusatira nyuma yo kwinjira kwa Griezmann wasimbuye Olivier Giroud.

Ku munota wa 79, Paul Pogba yatsinze igitego cy’umutwe ku mupira watewe na Benzema, Enyama akoraho wakirwa na Pogba wateye mu izamu ritarimo umuntu.

Nubwo Joseph Yobo yesaga umuhigo wo kuba Umunyanigeria ukinnye imikino 10 y’igikombe cy’Isi yaje kwitsinda igitego ku munota wa 90+2 watewe na Mathieu Valbuena, Yobo awurwanira na Griezmann aritsinda

Umutoza wa Nigeria Stephen Keshi yakoze impinduka imwe Victor Moses asimbura Babatunde wavunitse, naho Deschamps akora impinduka 6 agarura Olivier Giroud na Yohan Cabaye .

Nigeria niyo kipe y’Afurika ishoboye kubona itike ya 1/8 cy’irangiza mu gikombe cy’Isi inshuro 3. Gusxa yagiye gukina izi ko Senegal ariyo kipe ya mbere ya Afurika yasezereye iy’i Burayi muri 1/8, Suede itsinzwe 2-1.

Yobo yitsinze igitego ahita asezera nyuma y'umukino wa 100 muri Nigeria

Umutoza wa Nigeria, Stephen Keshi avuga ko atumva ukuntu umusifuzi yanze igitego cya Emenike kuko amashusho yagaragaje ko ataraririye nkuko n’ibitangazamakuru by’Abafaransa byabyemeje.

Uyu mutoza yirinze kugira uwo ashyiraho amakosa yewe na Enyama ku gitego cya mbere, ati “ Ibyabaye byabaye kandi byatugizeho ingaruka. Iyo ubonye ikipe yawe ikina umupira mwiza nibyo wabasabye babikora akenshi habaho gutakaza umukino, gusa twagombaga gutsinda.”

Benzema niwe mukinnyi umaze gutera amashoti menshi mu izamu 13 yatsinzemo ibitego 3 mu gihe umutoza Didier Deschamps amaze imikino 10 adatakaza mu gikombe cy’Isi nk’umutoza kimwe nk’umukinnyi (yatsinze 8 anganya 2).

Matuidi yashoboraga guhabwa ikarita y'umutuku ku ikosa yakoreye Ogenyi Onazi
Onazi ashobora kumara mu mvune ibyumweru bine

U Bufaransa nicyo gihugu kimaze kubona ibitego byinshi abo bari bahanganye bitsinze mu irushanwa rimwe, ibitego bibiri. Icya Yobo cyiyongereye ku cya Valladares (Honduras).

Umutoza Keshi na kapiteni Yobo ba Nigeria basezeye

Nyuma yo gusezererwa n’u Bufaransa, Stephen Keshi yabwiye abakinnyi be mu rwambariro ko asezeye, abashimira uko bitwaye abatoza anabifuriza ibihe byiza nubwo atigeze abitangaza ku mugaragaro.

Yabwiye Vanguard yo muri Nigeria ko nubundi amasezerano ye yari agiye kurangira kandi ko nta muntu wigeze amusaba kuyongera. Ati “Ntiwaguma aho batagushaka.”

Keshi yabawiye abakinnyi ko yeguye ku mirimo ye, ashobora gutoza Afurika y'Epfo
Paul Pogba yaba umukinnyi mwiza w'uyu mukino

Keshi wabaye umutoza wa Nigeria mu 2011 nyuma y’imyaka ibiri agatwara igikombe cy’Afurika ashobora kwerekeza muri Afurika y’Epfo gusimbura Gordon Igesund.

Nubwo umupira wa nyuma yakozeho yambaye imyenda ya Nigeria yitsinze igitego, kapiteni wa Nigeria Joseph Yobo w’imyaka 33 yasezeye mu ikipe y’igihugu avuga ko ashaka guha umwanya ikipe ye, Fenerbahçe yo muri Turukiya n’umuryango.

Yobo niwe mukinnyi wa mbere wa Nigeria uyikiniye imikino 100 na 10 mu gikombe cy’Isi arusha umwe, Jay-Jay Okocha.

Victor Moses yagaruriye igitego cya Benzema ku murongo

Muri ¼ cy’irangiza, u Bufaransa buzahura n’ikomeza hagati y’u Budage n’Algeria kuwa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2014 saa 18.00 kuri stade Maracana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages