Algeria, ikipe ya nyuma yari ihagarariye Afurika mu gikombe cy’Isi yasezerewe itsinzwe n’u Budage ibitego 2-1 mu gihe cy’inyongera, buzahura n’u Bufaransa muri ¼ kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2014 kuri stade Maracana.
Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0 nubwo ku munota wa 17 Slimani yatsinze igitego cy’umutwe, umusifuzi akacyanga kuko yari yaraririye.
Hongereweho iminota 30 y’inyongera, Andre Schürrle atsinda igitego ku munota wa 92 aherejwe na Thomas Müller wari umaze gusiga ba myugariro ba Algeria.
Mesut Özil yatsinze igitego ku munota wa 119 nyuma y’aho umukinnyi wa Algeria agaruye ishoti rya Schürrle, Özil asongamo.
Algeria yihutiye kotsa igitutu u Budage batsinda igitego cya Abdelmoumene Djabou ku mupira yakatiwe na Sofiane Feghouli, umukino uhita urangira.
Muri ¼ cy’irangiza, u Budage buzakina n’u Bufaransa kuwa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2014 saa 18.00 kuri stade Maracana.



















TANGA IGITEKEREZO