00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi buracyaryoza FIFA gukuriraho Balogun ikarita itukura mu Gikombe cy’Isi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 September 2026 saa 04:56
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi (RBFA) riracyasaba FIFA ibisobanuro ku mwanzuro wo gukuriraho Umunyamerika Folarin Balogun ikarita itukura yari gutuma atitabira umukino wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iki gihugu mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Balogun wari wahawe ikarita itukura mu mukino wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bosnie & Herzégovine, yagombaga guhagarikwa umukino umwe, ntagaragare mu mukino wa 1/8 wahuje igihugu cye n’u Bubiligi.

Gusa FIFA yafashe umwanzuro wo gusubika icyo gihano, bituma uyu rutahizamu abona uburenganzira bwo gukina uwo mukino.

Uyu mwanzuro watunguye cyane Ababiligi bavuga ko utubahirije amahame y’uburinganire mu marushanwa. RBFA yavuze ko ikomeje gushaka ibisobanuro birambuye kuri FIFA, ndetse yifuza ko icyo kibazo cyaganirwaho mu Nama ya FIFA.

Nubwo Balogun yakinnye uwo mukino, u Bubiligi bwatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1, bukomeza muri ¼.

Gusa ibyo ntibyari bihagije kuko iki gihugu cy’i Burayi cyakomeje kugaragaza ko ikibazo kitareba gusa umukino umwe, ahubwo ko gishobora kugira ingaruka ku buryo ibyemezo by’ibihano bifatwa mu mikino mpuzamahanga.

Ikarita itukura yahawe Balogun yari iya 189 itanzwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi mu gihe yabaye iya kabiri ikuweho nyuma y’iyahawe Umunya-Brésil Garrincha mu 1962.

Nta bisobanuro birambuye FIFA yatanze byatumye ikuraho iyo karita, keretse kugaragaza gusa ko hagendewe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire iteganya ko igihano gishobora gusubikwa.

Ku rundi ruhande, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku Cyumweru yemeje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe ariko RBFA yatangaje itazashyigikira kandidatire ye.

U Bubiligi buracyabaza FIFA impamvu yashingiweho hakurwaho ikarita itukura yahawe Balogun mu Gikombe cy'Isi
Folarin Balogun yari umwe mu bakinnyi Amerika yagenderagaho mu Gikombe cy'Isi
Nubwo Balogun yakinnye umukino w'u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasezerewe muri 1/8 zitsinzwe ibitego 4-1

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages