00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyishimire wagiye muri koma kubera gutsindwa kw’ikipe ye amerewe ate?

Yanditswe na Blaise Mukwende Nziza
Kuya 19 February 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Tuyishimire Angelique ukinira ikipe y’abagore yo mu Cyiciro cya Kabiri, Youvia WFC, yavuye muri koma (coma) ku wa Mbere nyuma yo kuyimaramo iminsi itatu, ariko kugeza ubu ntabwo aratangira kuvuga.

Kujya muri koma kwa Tuyishimire byabaye ubwo Youvia WFC yari imaze kubura itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere itsinzwe na Kayonza WFC mu mukino wa ½ wabaye ku wa 12 Gashyantare 2022. Kayonza WFC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

Youvia WFC yari yaritwaye neza mu mikino yabanje, itsinda icyenda, inganya umwe ariko ntibyari bihagije ngo ibone itike yo kujya mu Cyiciro cya Mbere.

Tuyishimire si we mukinnyi wenyine wahungabanyijwe no gutsindwa kwa Youvia WFC.

Abandi bakinnyi bahungabanye ni Dukuzumuremyi Marie Claire, Muhayimpundu Ratif na Umutoni Uwase Denyse nubwo bo batagiye muri koma nka Tuyishimire.

Umuyobozi w’Ikipe ya Youvia WFC, Ndarama Marc, yabwiye IGIHE ko Tuyishimire yamaze kuva muri koma, ariko ataratangira kuvuga.

Ati “Ntabwo akiri muri koma. Yagiyemo ku wa Gatandatu ayivamo ku wa Mbere. Ubu yaratashye, kuva ku wa Kane ari mu rugo.”

Yakomeje agira ati “Gusa ntabwo aratangira kuvuga ariko na byo biri kugenda biza. Ariko arandika ku buryo ashatse ko muvugana mwabikora mu nyandiko.”

Ndarama yakomeje asobanura ko uyu mukinnyi yavanywe mu kibuga ari ku cyuma kimwongerera umwuka, umutima utera cyane gusa bikaza kugenda bikira.

Ku byerekeranye no kuganiriza abakinnyi mbere y’imikino ikomeye nk’iyi kugira ngo hirindwe ibibazo nk’ibi, Ndarama yavuze ko bari babaganirije ko bakwiye kwakira ibiza kuba kuko bari batsinzwe umukino ubanza.

“Nk’umukino ubanza, twari twatsinzwe ibitego bine. Kubaganiriza tubabwira ko bavamo byari ibintu tugarukaho cyane. Bari babizi, twabigarukagaho cyane ko byose bishoboka yaba gutsinda cyangwa se kuba bitanagenda neza.”

Yongeyeho ko kuba ikipe ya Youvia WFC yarageze mu minota ya 80 yishyuye ibitego bine ikaza gutsindwa bibiri bikarangira igiteranyo ari ibitego 6-4 itsindiweho, byagira ingaruka nk’iriya ku muntu uwo ari we wese.

Indi kipe yatsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagore mu mwaka utaha w’imikino ni IPM WFC yatsinze AS Kabuye ibitego 3-1 mu mikino ibiri (0-1, 2-1).

Tuyishimire Angelique yamaze iminsi itatu muri koma nyuma y'uko Youvia WFC akinira inaniwe kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere
Youvia WFC yatsindiwe muri 1/2 cya playoffs z'Icyiciro cya Kabiri
Kayonza WFC ni yo yatsindiye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages