Muri Nzeri 2025, ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Tuyisenge yakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, ariko itatu isubikiye muri ibiri, akaba yafunguwe nyuma y’amezi atandatu afungiye mu Igororero rya Mageragere.
Mu kiganiro Tuyisenge yagiranye na IGIHE, yahamije ko kugabanyirizwa ibihano n’inkiko byaturutse ku mbabazi yahawe na FERWAFA.
Tuyisenge yashinjwaga kuba yaranyereje amakarito 100 y’amazi yo kunywa, angana n’ibihumbi 500 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!