00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuyisenge Eric wari umukozi wa FERWAFA yafunguwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 15 March 2026 saa 04:40
Yasuwe :

Tuyisenge Eric ‘Cantona’ wari ushinzwe ibikoresho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu harimo itatu isubitse, yafunguwe.

Muri Nzeri 2025, ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Tuyisenge yakekwagaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, ariko itatu isubikiye muri ibiri, akaba yafunguwe nyuma y’amezi atandatu afungiye mu Igororero rya Mageragere.

Mu kiganiro Tuyisenge yagiranye na IGIHE, yahamije ko kugabanyirizwa ibihano n’inkiko byaturutse ku mbabazi yahawe na FERWAFA.

Tuyisenge yashinjwaga kuba yaranyereje amakarito 100 y’amazi yo kunywa, angana n’ibihumbi 500 Frw.

Tuyisenge Eric yari ashinzwe ibikoresho mu Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages