00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Turashaka gukuraho ubukeba bwa APR FC na Rayon Sports - Rtd Lt Col Sekaramba

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 July 2020 saa 07:19
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre, yavuze ko igihe kigeze ngo APR FC na Rayon Sports zibane nk’abavandimwe, kugira ngo ziteze imbere umupira w’u Rwanda.

Yabivugiye mu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya ikipe y’Ingabo yaguze, barimo Bizimana Yannick wari rutahizamu wa Rayon Sports, wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma y’aho hagati ya 2016 na 2017 Rayon Sports iguze Yannick Mukunzi, Rwatubyaye Abdul na Rwigema Yves bari inkingi za mwamba muri APR FC, byavugwaga ko amakipe yombi yunzwe na FERWAFA, akemeranywa ko ntayo izongera gutwara umukinnyi w’undi.

Guhuzwa kw’amakipe yombi byatangiye kwigaragaza mu mpeshyi ya 2019 ubwo Manzi Thierry; Mutsinzi Ange, Manishimwe Djabel, Niyonzima Olivier Sefu na Bukuru Christophe bari inkingi za mwamba Rayon Sports yari yubakiyeho ubwo yajyaga gutwara igikombe cya Shampiyona ya 2018/19, bose bagiye muri APR FC mu buryo abafana batasobanukiwe.

Mu byasaga n’igurana, Rayon Sports yaguze abakinnyi batandatu muri 16 birukanwe na APR FC, barimo Kimenyi Yves, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude na Sekamana Maxime.

Mu mpera z’Ukuboza APR FC yatije Rayon Sports rutahizamu Sugira Ernest mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru iherutse kongera gusaba ko uyu mukinnyi yazongera no kuyikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri iki Cyumweru, Rtd Lt Col Sekaramba, yavuze ko bashaka guca ubukeba buri hagati ya APR FC na Rayon Sports, amakipe yombi akabana nk’abavandimwe kugira ngo ateze imbere umupira w’u Rwanda.

Ati “Umukinnyi nubwo yaba yasoje amasezerano cyangwa mwumvikanye, ubundi icyo dushaka ni ukuvanaho bya bintu by’ubukeba, ngo Rayon Sports ntiyavana umukinnyi muri APR.”

“Twabaye aba mbere tubaha Sugira, bari basabye ari benshi ariko duhitamo uwasabye bwa mbere, turamubaha. None natwe kuba twafatamo umukinnyi wabo, mbega urabona ko ari bwa bwumvikane.”

“Umubano utangiye kuza ku makipe yombi. Twese turi Abanyarwanda, icyo twubaka ni umupira w’u Rwanda. Nta bukeba buhari ahubwo ni ukumvikana kw’Abanyarwanda.”

Ku rundi ruhande, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umuyobozi wa Rayon Sports yashimiye ubuyobozi bwa APR FC kuba bwaraguze Bizimana Yannick, abwira abafana b’ikipe ayoboye ko hari icyo bungutse.

Ati “Ndabizi abenshi barumva tutakoze neza, gusa nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi, ejo hashize twemeye offer [ubusabe] twahawe kuko yari mu nyungu za Rayon Sports. Nshimiye Ubuyobozi bwa APR FC na Komite yaguye ya Rayon Sports FC. Hari ibyo twahawe ndetse n’ibyo tuzahabwa mu minsi iri imbere.”

Bivugwa ko APR FC yaba yaratanze miliyoni 22 Frw kuri Bizimana Yannick, ariko Rtd Lt Col Sekaramba yavuze ko amafaranga yaguzwe, kuyatangaza bitari ngombwa .

Amakuru IGIHE yamenye ni uko nta gihindutse, nyuma ya Bizimana Yannick byitezwe ko na Mugisha Gilbert azerekeza mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Rtd Lt Col Sekaramba Sylvestre, yavuze ko bashaka guca ubukeba buri hagati yayo na Rayon Sports
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abakinnyi batanu bashya barimo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports na Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed (hagati) wari muri iki kiganiro, yiyemeje kugera mu matsinda ya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages