Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Gicurasi 2026, nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na Kiyovu Sports.
Shema Fabrice yavuze ko abari mu mupira w’amaguru na bo bagomba kwibuka biyubaka, ndetse kugeza ubu hakaba hari intego zo guteza imbere umupira w’amaguru ku rwego rwo kwitabira amarushanwa akomeye, hashingiwe ku bato.
Ati “Bariya bana bafite hejuru y’imyaka 13 na 14 kuzamura, ni gute twabashyira mu irerero ry’igihugu ryacu kugira ngo bakomeze. Dufite intego nini cyane, hari igihe ubivuga ngo barakabya, ariko ni uko tugomba kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2030.”
“Ntabwo ari ugukabya inzozi, ahubwo tubikorere kuko ni yo gahunda twihaye kandi tugomba kugeraho. Uyu munsi dufite amarushanwa menshi uhereye kuri U14, U15, U17. Aho hose rero ni ukugenda dufata abeza mu beza.”
Shema yongeyeho ko kandi kubigeraho bitazagendera ku marangamutima, ahubwo ari ukureba abashoboye akaba ari bo batezwa imbere, ntabyo gusaranganya.
Ati “Uyu munsi iyo ugiye kureba nk’irerero rya Tony [Tony Football Excellence Program] ryazamutse mu Cyiciro cya Kabiri, usanga ari abana bato ariko bakora ibikomeye ku buryo ubabona bigaragaza. Hari irya Bayern, irya PSG.”
“Niba muri ayo marerero atatu havamo abana nka 11 bo mu batarengeje imyaka 17, ntabwo tuzajya ahandi kuko bafite uko bigisha, bakurikiranwa, tukamenya gahunda z’abatoza hakiri kare ugereranyije n’andi marerero dufite.”
FERWAFA yasabye Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher, ko hashyirwaho uburyo bumwe umupira w’amaguru mu Rwanda wigishwa yaba mu Mujyi wa Kigali no hanze yayo.
Gusa haracyari imbogamizi z’abatoza b’abana, ariko hari gutangwa amahugurwa ku batoza 13 bihariye, bigizwemo uruhare na Atletico Madrid yo muri Espagne, ifitanye imikoranire n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!