00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tugiye kwerekana ko dushoboye- Abakinnyi ba Tony FA bageze mu Cyiciro cya Kabiri (Video)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 May 2026 saa 01:39
Yasuwe :

Umutoza wa Tony FA, Fabio Andre d’Almeida, n’abakinnyi be bagaragaje ko nyuma yo kubona itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, batagiye kujenjeka ahubwo bagiye kwerekana ko abakinnyi bato bashoboye.

Ibi babitangaje nyuma y’umukino w’Umunsi wa Gatandatu w’imikino ya kamarampaka y’Icyiciro cya Gatatu wabahuje n’Umutara FC, wabereye ku kibuga cya Tony FA mu Karere ka Musanze.

Igitego cya Sheja Djibril cyahesheje amanota atatu Tony FA, mu mukino warangiye ari 1-0, igira amanota icyenda yatumye izamuka ari iya kabiri inyuma y’Imanzi FC yari ifite 10.

Fabio utoza Tony FA yavuze ko irushanwa bagiye gukina rikomeye, kandi ni cyo bashakaga kugira ngo abakinnyi bayo batekereze byagutse ndetse bakure bazi guhangana n’ibibazo.

Ati “Icyiciro cya Kabiri kizaba gikomeye cyane kurenza iki twarimo. Ariko intego z’umushinga wacu ni ugufasha abana kumenyera no guhatana kwisumbuyeho kugira ngo bakure. Dukura kuko duhura n’ibibazo, ntabwo dukura kuko twatsinze bitworoheye. Mfite icyizere rero ko tuzakora neza mu mwaka utaha.”

“Bizadukomerera kandi cyane, ariko aba ni bamwe mu bana beza twakuye mu gihugu hose. Dufite byose dusabwa, by’akarusho tuzanagira ibibuga byiza bitari nk’ibyo mu Cyiciro cya Gatatu. Aba bana bazerekana ko hari impamvu yatumye bazamuka, kandi bashoboye.”

Kapiteni wa Tony FA ndetse na Yangiriyeneza Erirohe watsinze ibitego byinshi (16) mu mwaka, bavuze ko ari ibyishimo bidasanzwe kuba ari ubwa mbere bakinnye Icyiciro cya Gatatu bagahita bazamuka.

Abanganyingabo Arnold wakinaga mu kibuga we yahaye ubutumwa amakipe, ati “Twabyerekanye mu Cyiciro cya Gatatu, tuzamuka tutajenjetse. Batwitege, yego ntawe umenya ejo ariko tugiye guhera hano twerekana ko dushoboye.”

Mbere yo gukina amarushanwa y’abato mu byiciro bitandukanye, Tony FA ni imwe mu makipe y’umushinga Tony Football Excellence Program, washinzwe na Yonat Tony Miriam Listenberg, agamije gufasha abafite impano za ruhago kuzigeza kure.

Sheja Djibril yishimiye kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri
Umuyobozi wa Tony FA, Yonat Tony Miriam Listenberg, afasha abana gukuza impano zabo za ruhago
Abakinnyi 11 Tony FA yabanje mu kibuga ibona itike yo kuzamuka mu Cyiciro cya Kabiri
Yangiriyeneza Erirohe ni rutahizamu wafashije Tony FA kugera mu Cyiciro cya Kabiri
Fabio utoza Tony FA yizeye ko abakinnyi be bazerekana ko bashoboye mu Cyiciro cya Kabiri

Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Ndacyayisenga Emmanuel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages