Gorilla FC izakira Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona, aho irushwa amanota abiri n’iyi kipe bazaba bisobanura ku Cyumweru.
Umukino wo guhanga amaso mu mpera z’icyumweru
Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 20, izakirwa na Gorilla FC ya kabiri n’amanota 18, ku Cyumweru saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'Umunsi wa 10.
Ni umukino wa mbere Gikundiro igiye gukina kuva… pic.twitter.com/XwW4PgVvhZ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) November 20, 2024
Iyi kipe ya Robertinho uretse kuyobora urutonde, ni na yo kipe iza imbere mu gutsinda ibitego byinshi (12) ndetse no kwinjizwa bike (2), ikintu ariko ngo kidateye ubwoba Gorilla FC bazakina nk’uko Alain Kirasa yabidutangarike.
Yagize ati “Rayon Sports ni yo kipe imaze gutsinda ibitego byinshi 12 ariko natwe twinjije 11 urumva ko bataturusha cyane kuko twembi kugeza ubu twinjijwe bibiri.”
“Ni ikipe itaratsindwa kugeza ubu, bityo tugiye kwandika amateka yo kubatsinda bwa mbere muri Shampiyona. Turabizi ko bazaba bakira abayobozi bashya bityo bazaba bari ku gitutu kuturusha.”
Ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino baheruka guhuriramo gusa iyi kipe ya Kirasa yibukwa ko yabujije Rayon shmapiyona ya 2023 ubwo yabatsindaga 3-1 habura iminsi itatu ngo isozwe bigatuma igikombe gitwarwa na mukeba.
Gorilla FC yagize intangiriro nziza za Shampiyona mu mateka yayo, ngo yiteguye gukomereza kuri Rayon Sports ikisubiza umwanya wa mbere nk’uko kapiteni wayo Rutanga Eric yabitangarije IGIHE.
Ati “Ni byo ni ikipe ituri imbere arko tugomba kubatsinda tukisubiza umwanya wa mbere. Uyu mwaka Gorilla ifite abakinnyi bamenyereye ibikombe nkanjye, irimo kandi n’abandi beza banahamagarwa mu makipe y’igihugu bityo turiteguye.”
Ikipe ya Gorilla ikaba yakoze imyitozo kuri uyu wa Gatatu idafite bamwe mu bakinnyi bayo nk’umunyezamu Muhawenimana Gad wari kumwe n’Amavubi akazakorana na bo ku wa Kane, mu gihe Abarundi babiri Mussa Omar na Uwimana Kevin bo bazakora ku wa Gatanu kuko bataragera i Kigali.
Ibiciro byo kwinjira mu mukino wa Gorilla na Rayon Sports
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!