Gianni Infantino aherutse kugaragaza ko hari gahunda y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi yo gukusanya arenga miliyari 4,2$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA.
Ni umushinga watumye uyu mugabo aterwa imijugujugu na bmwe mu bo bafatanyije kuyobora, ndetse na benshi mu banyamuryango b’iri shyirahamwe by’umwihariko ibihugu by’i Burayi.
Nyuma y’uko ibihugu byinshi bikomeje kumuvaho ndetse ibirimo Serbia, Suède na Pays de Galles bikavuga ko bitazamushyigikira mu matora ataha, yashatse ubufasha bwa Perezida Trump ariko umwanya ukomeza kubura.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cya New York Post cyabyanditse ku wa Mbere, tariki ya 3 Kanama 2026, Infantino yahamagaye Trump inshuro nyinshi kuri telefone ariko ntiyamwitaba.
Bamwe mu bari hafi y’impande zombi baganiriye n’iki kinyamakuru, bavuze ko Infantino yahise ategura uburyo yavugana n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ariko na we ntibyakunda.
Nubwo bimeze bityo, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika wungirije ushinzwe Abafatanyabikorwa Mpuzamahanga, Dylan Johnson, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko iyo gahunda yo kuganira kwa Rubio na Infantino “ntayabayeho, yewe nta telefone ya Infantino yakiriwe.”
Infantino ushobora kuba ari kwirengagizwa na Amerika, yavuzweho gufasha iki gihugu gukurirwaho ikarita itukura mu Gikombe cy’Isi yari yahawe Folarin Balogun, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Trump.
Mu 2025 kandi, Infantino yahaye Trump Igihembo cya FIFA Peace Prize, cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere, mu rwego rwo kumushimira uruhare agira mu iterambere ry’umupira w’amaguru no guharanira ko ukinwa na bose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!