Trump w’imyaka 80, ntaritabira umukino n’umwe mu Gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, ariko ashobora kuzaba ari kuri MetLife Stadium ku wa 19 Nyakanga.
Igikombe cy’Isi cyatangiye ku wa 11 Kamena kiri kubera muri Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa Kabiri, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye ikinyamakuru Fox ko Trump azareba umukino wa nyuma ndetse bagafatanya gutanga igikombe.
Ati “Tuzaba turi kumwe na perezida twishimira umukino wa nyuma, tunatanga igikombe ku ikipe izacyegukana. Buri gihe tuba turi kumwe.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakira imikino 78 mu mikino 104 igize irushanwa, mu gihe indi izabera muri Mexique na Canada.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri White House, Andrew Giuliani, yabwiye ikinyamakuru The Telegraph ko Trump ataritabira umukino n’umwe kubera akazi kenshi afite.
Trump witabiriye imikino ya UFC yabereye kuri White House mu cyumweru gishize, yaherukaga kuvugirizwa induru ubwo yabaga Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerka witabiriye Imikino ya nyuma ya NBA ubwo yarebaga uwa gatatu wahuje New York Knicks na San Antonio Spurs.
Mu mpeshyi ya 2025, Trump yagumye aho batangira igikombe ubwo yari amaze gushyikiriza Kapiteni wa Chelsea, Reece James, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe bari bamaze kwegukana, ibyateye benshi barimo n’abakinnyi kwibaza impamvu atahavuye nk’uko abandi bayobozi bose babigenza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!