00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tony Football Academy yegukanye Shampiyona y’abatarengeje imyaka 20 inyagiye Amagaju FC (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 July 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Tony Football Academy yanyagiye Amagaju FC ibitego 5-1, APR WFC inyagira Center For Champions ibitego 7-0 zegukana Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20.

Iyi mikino ya nyuma yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026.

Umukino wa nyuma mu ngimbi, watangiye Tony Football Academy isatira cyane ndetse bidatinze Mugunga Daniel akorerwa ikosa n’umunyezamu mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti.

Yatsinzwe neza na Tuyizere Fabrice ku munota wa 10, iyi kipe iyobora umukino.

Nyuma y’iminota ine gusa Kwizera Charles yatsinze igitego cya kabiri cya Tony yarushaga Amagaju bigaragara.

Ikipe yo mu majyepfo yakomeje kugorwa cyane kuko no guhererekanya umupira inshuro eshatu cyari ikibazo, kongeraho n’umunyezamu Mutangwa Cedrick wayibereye ibamba.

Ku munota wa 35, Tony yongeye kuzamukana umupira yihuta Tuyizere Fabrice atsinda igitego cya gatatu kiba icya kabiri cye muri uyu mukino.

Tuyizere Fabrice yatsinze igitego cye cya gatatu kiba icya kane muri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye Tony Football Academy yanyagiye Amagaju FC ibitego 4-0.

Iyi kipe y’i Musanze yakomerejeho no mu gice cya kabiri ku munota wa 47, Nyatanyi Yvan Luc Rutikanga yatsinze igitego cya gatanu, ku burangare bw’ib’inyuma b’Amagaju.

Mu minota 60, Amagaju yagerageje gusatira aniharira umukino, Mugisha Migambi Michel Ange ayitsindira impozamarira ku munota wa 64.

Mu minota ya nyuma umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ari na ko amakosa aba menshi ku mpande zombi.

Umukino warangiye Tony Football Academy yanyagiye Amagaju FC ibitego 5-1 yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 20.

Mu bakobwa, iki gikombe cyegukanwe na APR WFC yanyagiye Center for Champions WFC ibitego 7-0.

Abakinnyi bahize abandi mu bahungu ni Tuyizere Fabrice n’umunyezamu Mutangwa Cedrick. Mu bakobwa, umunyezamu mwiza yabaye Maombi Joanna, umukinnyi mwiza aba Akimana Marta bombi ba APR WFC.

Tony Football Academy na APR WFC zegukanye ibikombe zahembwe miliyoni 3 Frw, Center for Champions n’Amagaju FC zihabwa miliyoni 1.5 Frw.

Abakinnyi Tony Football Academy yabanje mu kibuga
Abakinnyi Amagaju FC yabanje mu kibuga
Kapiteni Sheja Djibril ahanganiye umupira
Kwizera Charles yishimira igitego cya kabiri
Tuyizere Fabrice yishimira igitego cya kabiri yatsinze
Tuyizere Fabrice yishimira igitego cya gatatu yatsinze
Iradukunda Jean D'Amour ahabwa ikarita y'umuhondo
Abafana bake bari muri stade bishimira intsinzi
Imidali n'ibikombe byahawe amakipe
Abasifuzi bayoboye umukino bahabwa imidali
Maombi Joanna wa APR WFC yabaye umunyezamu mwiza mu bakobwa
Akimana Marta yabaye umukinnyi witwaye neza mu bakobwa
APR WFC yambwikwa imidali
Center For Champions yambwikwa imidali
Center for Champions yahembwe miliyoni 1.5 Frw
Center for Champions yegukanye umwanya wa kabiri
APR WFC yabaye iya mbere mu bakobwa yahembwe miliyoni 3 Frw
Mutangwa Cedrick wa Tony FA yahembwe nk'umunyezamu mwiza
Tuyizere Fabrice yahembwe nk'umukinnyi wahize abandi
Tony Football Academy yishimira igikombe yegukanye
Abakinnyi ba Tony FA bishimira igikombe n'umuyobozi wabo

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages