Ni ikibuga kiri kubakwa n’Irerero rya Tony Football Excellence Programme mu Murenge wa Musanze, ahazwi nko ku Musanze, iruhande rwa INES Ruhengeri na Ecole des Sciences de Musanze.
Mu mezi make ashize, ni ahantu hari ikibuga cy’ubwatsi buzwi nk’umucaca, ariko kitari kimeze neza bitewe n’imiterere y’agace giherereyemo kuko kiganjemo amakoro, ku buryo byari bigoye kugikiniraho uko umukinnyi abishaka.
Irerero rya Tony Football Excellence Programme (TFEP) ryatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 2022, ryiyemeje kuzamura impano z’abakina ruhago mu gihugu, by’umwihariko rihereye mu turere twa Musanze na Burera, ryahisemo kubaka iki kibuga mu buryo bugezweho ndetse bujyanye n’ikoranabuhanga.
Ugeze ku Musanze uyu munsi, uhasanga imashini ziri gutsindagira ikibuga, abakozi basudira uruzitiro rukizengurutse n’abandi bari kubaka mu mpande zacyo, imiferege izajya yifashishwa mu gukuramo amazi n’aho abantu bakurikiye imyitozo bazajya bicara.
Ubuyobozi bwa Tony Football Excellence Programme buvuga ko ari ikibuga kizaba ari icy’imyitozo gusa, kizafasha mu iterambere ry’impano z’abana itoza gukina umupira w’amaguru, ariko n’abagituriye bakabyungukiramo, abo barimo abanyeshuri ba Ecole des Sciences de Musanze, GS Musanze na INES Ruhengeli nk’uko bikubiye mu masezerano iyi Académie yagiranye na Minisiteri ya Siporo na Diyosezi ya Ruhengeli.
Abanya-Musanze batangiye kuganura ku matunda y’iki kibuga ndetse biteze undi musaruro nicyuzura
Ibikorwaremezo bya siporo bifasha mu kuzamura impano z’abakinnyi, ariko si ibyo gusa kuko kubyubaka bitanga akazi ku bantu batandukanye barimo n’abaturiye aho byubakwa.
Hakizimana Fidèle uri mu bahawe akazi mu kubaka iki kibuga, usanzwe utuye mu Karere ka Musanze, yavuze ko byatangiye kubafasha mu iterambere kuko bahakura amafaranga atunga imiryango.
Ati “Kuri iki kibuga hakorerwa imirimo itandukanye, harimo imirimo y’ubwubatsi n’indi itandukanye. Nari nsanzwe ndi umwubatsi, nagize amahirwe yo kuhabonera akazi. Umuryango wa Tony wadufashije byinshi cyane. Imirimo kuzamura iterambere ryacu muri rusange haba mu buryo bw’amafaranga, ikindi izazamura impano z’Abanya-Musanze.”
Ngirireyo Pascal ni umwe mu batuye Akarere ka Musanze, wakiniye kuri iki kibuga akiri muto. Yabwiye IGIHE ko cyatangiye gukoreshwa hafi mu myaka 40 ishize.
Ati “Iki kibuga nigeze gukiniraho ndi umwana, cyari cyaratangijwe n’umuzungu witwa Roger, hari mu 1986. Icyo gihe cyari kimeze neza ariko kirimo umucaca. Yakoze ikibuga cyo gukiniraho, ashyiraho n’aho kwirukira, umuhanda uzengurutse ikibuga.”
Yakomeje avuga ko cyabafashije mu myaka yashize aho cyanakinirwaho n’Ikipe ya Mukungwa FC, yongeraho ko bishimiye ko kigiye kubakwa mu buryo bugezweho kuko bizafasha cyane abatuye aka Karere.
Ati “Iki kigiye kubakwa, ndabona ari ikibuga cyiza, hano mu Ruhengeli ni icya mbere, kigiye kumera nk’icy’i Butare ibyo ari byo byose. Bizatubera byiza, abantu bose barabyishimiye, bishimiye ko hano i Musanze hatera imbere, hagira ikibuga cyiza cyo gukiniraho.”

Impano z’abana b’Abanyarwanda zikeneye gukinira ahantu heza
Mu batoza abana bigishirizwa ruhago muri Tony Football Excellence Programme harimo uwavuye mu Ikipe ya Benfica yo muri Portugal, ari we Andre Rijo. Yabwiye IGIHE ko iki kibuga kizakora itandukaniro ugereranyije n’uburyo bari basanzwe bitozamo.
Ati “Kuri twe bizagaragaza itandukaniro. Turi kwitoza cyane, buri munsi hamwe n’abana bose. Turi kubungura byinshi mu bumenyi bwabo, ariko ibibuga ni ingenzi mu kubafasha kuzamura urwego no gukina neza.”
“Turizera ko iki kibuga kizadufasha, hamwe na cyo tuzagira imyitozo myiza, tuzagira imibereho yisumbuyeho nka Académie y’umupira w’amaguru, kandi bizaba byiza kuri twe no ku bana kuko ari hafi y’ishuri. Ni ingenzi cyane kuri twe kugira iki kibuga kuko kizakora itandukaniro rwose.”
Abajijwe uko yabonye impano z’abakiri bato mu Rwanda, Rijo yashimangiye ko hari abana bazi umupira w’amaguru ndetse nibitabwaho bizarufasha kugira ahazaza heza.
Ati “Bameze neza, nakunze uburyo bameze. Bafite impano zidasanzwe. Twageze mu bice bitandukanye by’igihugu, muri buri karere, muri buri ntara, hari impano zidasanzwe. Ndatekereza ko u Rwanda rufite ahazaza heza, icya ngombwa ari ugukora no kuzamura ibikorwaremezo, imyitozo abana bahabwa n’ubunyamwuga mu mupira w’amaguru. Hamwe n’impano mbona hano, u Rwanda ruzagera ku bintu byinshi.”
Mu myaka ibiri imaze ikorera mu Rwanda, Tony Football Excellence Programme yafashije abana batandukanye kujya kugerageza amahirwe mu makipe yo muri Portugal, harimo na gahunda z’imyitozo.
Umwe muri bo ni Dushime Jean Claude wavuze ko yahasanze ibibuga byiza yishimiye, ndetse yizeye ko kugira ikibuga kimwe nka byo i Musanze bizaba ari amahirwe adasanzwe kuri we na bagenzi be.
Ati “Ikibuga cya Tapis ni ikibuga cyiza ku muntu ufite impano, nk’uko bambonyemo ubushobozi bwo kujya muri Portugal, ni amahirwe nagize yo kujyayo nkabona ibibuga byabo byiza, kwitoreza ku bibuga nka byo ufite umutoza mwiza nk’uwo muri Portugal ni ibintu bigaragaza ko umwana ashobora kuva ku rwego rumwe ajya ku rundi.”
Yakomeje agira ati “Kugira ikibuga nk’iki bari kutwubakira aha i Musanze, ni amahirwe akomeye ku bakinnyi ba Tony Foundation kuko bizadufasha kuzamura impano zacu muri rusange, nk’Abanyarwanda tukabona abakinnyi bashobora kujya aho hanze gukina mu makipe atandukanye.”

Imirimo yo kubaka ikibuga ishobora kurangira mbere y’igihe cyari cyateganyijwe
Muri gahunda za Tony Football Excellence Programme harimo ko iki kibuga kizaboneka byibuze muri Kamena uyu mwaka, ariko ubuyobozi bw’iyi Académie buvuga ko bukurikije uko imirimo iri kwihuta, ikibuga gishobora kuboneka vuba kurenza uko bwabitekerezaga.
Ni ikibuga kiri kubakwa na sosiyete yo mu Butaliyani, Limonta Sports, iri mu zubatse ikibuga cya Stade ya Real Madrid, Santiago Bernabéu. Uyihagarariye mu Rwanda, Muvunyi Germain, usanzwe ari nyiri Geoted North Ltd, yavuze ko imirimo ishobora kuba yarangiye mu mezi ane gusa.
Ati “Ni umushinga ujyanye no kuzamura impano z’Abanyarwanda, cyane mu gice cy’Amajyaruguru. Dufite igihe kitarenze amezi atandatu cyo kubaka ikibuga ariko dukurikije uko ibikorwa bimeze, mu mezi ane kizaba kirangiye kandi tukabaha ikibuga kimeze neza, gikoranye ikoranabuhanga rigezweho.”
“Hashize ukwezi kumwe dutangiye kuko imashini ya mbere yakandiye kuri iki kibuga tariki ya 9 Mutarama. Nyuma y’ibi [gutsindagira], hariya ku ruhande twatangiye kuhubaka ibintu bimeze nk’imiferege, dushyiramo n’amatiyo yo gukuramo amazi, hejuru turashyiraho ikindi gice cya ‘graviers’ n’umucanga, twongere dutsindagire, tubone gusasaho ya Tapis, ubu ari kugera i Kigali ava i Dubai.”
Ntabwo kubaka bizarangirira ku kibuga gusa, kuko hari agace gato kazubakwa mu rubavu rwacyo, ahagana kuri E.SC. Musanze, ahagenewe guterekwa ibikoresho bya Gym, camera n’ibindi bijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo bizajya bifasha abatoza gukurikirana uko abana bitwara mu myitozo no mu mikino.
Ni ho kandi hazajya aho abantu bicara ndetse n’urwambariro nk’uko byagarutsweho na Muvunyi Germain.
Ati “Ntabwo bizaba birangiye kuko hariya ubona bazamura inkingi, hazabamo akantu ko kwicaraho, aho abantu bazajya bicara bareba umupira. Hirya yaho hazaba inzu y’urwambariro irimo ibiro n’aho umutoza ashobora kuganirira n’abakinnyi. Hazaba hari n’utundi tubuga duto two ku ruhande two gukiniramo mu matsinda mato.”
Uyu mushinga w’Abanya-Israel wa Tony Football Excellence Programme, uhitamo abanyempano uhereye mu byaro, aho wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.
Kuri ubu ukorera hafi yo mu turere two mu gihugu aho umaze kugera ku bana basaga ibihumbi 17. Ni mu gihe ababarizwa muri Académie yawo, bari hagati y’imyaka umunani na 21, ari 60.
















Amafoto: Kasiro Claude
Video: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!