Umuyobozi wa Chelsea yananiwe kwihanganira imikinire ye haba muri Champions League no muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, kuko yatsinzwe na Leeds na Southampton.
Mu itangazo ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe bagize bati " Mu izina rya buri wese ufite inshingano muri iyi kipe ya Chelsea FC, turatangaza ko dushimira Thomas n’abo bakorana bose ku bw’imbaraga zabo bakoresheje mu gihe bamaranye n’iyi kipe."
Yongeyeho ati "Birakwiye ko Thomas tuzakomeza kumuha icyubahiro nk’uwagize uruhare mu mateka ya Chelsea kuko yatwaye igikombe cya Champions League, Igikombe cya Super Cup ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe mu gihe twari kumwe.”
Ubu buyobozi bwatangaje ko buzatangaza umutoza mushya wa Chelsea mu gihe kitarambiranye.
Tuchel yasimbuye Frank Lampard muri Mutarama 2021 atwara igikombe cya Champions League nyuma y’amezi ane ahageze.
Uyu mutoza wari ufite inshingano zo kuzatwara igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza, yaguriwe abakinnyi bakomeye barimo na Romelu Lukaku, gusa kubera kutamukoresha neza ahombera ikipe.
Tuchel yatsindiwe ku mikino ya nyuma ya FA Cup na Carabao Cup, hombi atsindwa na Liverpool kuri penaliti.
Abayobozi bashya ba Chelsea bayobowe na Todd Boehly, bashyigikiye uyu mutoza Tuchel ku isoko ryo muri iyi mpeshyi, bakoresha akayabo mu kumugurira abakinnyi barimo Wesley Fofana, Marc Cucurella, Raheem Sterling, Kalidou Koulibaly, Pierre-Emerick Aubameyang n’abandi.
Umukino wabahuje na Zagreb kuri uyu wa Kabiri, wari umukino w’ijana Tuchel atoje mu ikipe ya Chelsea.
Uyu mutoza usize Chelsea ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona, nyuma yo kwirukanwa agomba guhabwa miliyoni 20 z’amayero z’imperekeza ku masezerano ye yaburaga umwaka umwe ngo arangire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!