Tanzania iri mu Itsinda B rizakinira kuri Kigali Pelé Stadium hamwe na Aruba, Macau na Liechtenstein.
Iki gihugu gituranye n’u Rwanda kizakina FIFA Series ku nshuro ya kabiri, nyuma yaho mu 2024 cyahuye na Bulgaria na Mongolia mu mikino yabereye muri Azerbaijan.
Mu bakinnyi bahamagawe n’Umutoza Miguel Gamondi kuri iyi nshuro, harimo umunyezamu Aishi Manula wari umaze imyaka ibiri atitabazwa muri Taifa Stars.
Manula ukinira Ikipe ya Azam, azahanganira umwanya na Zuberi Foba bakinana ndetse na Yona Amosi wa Pamba Jiji.
Abandi bakinnyi ba Azam FC bahamagawe ni Twalib Nuru, Elias Lameck, Feisal Salum na Idd Suleiman ‘Nado’.
Muri Simba SC, Umutoza Gamondi yahamagaye Nickson Kibabage, Yusuf Ngoma na Suleiman Mwalimu, mu gihe Young Africans (Yanga SC) ihagarariwe na Bakari Mwamnyeto, Mohamed Hussein, Ibrahim Abdullah ‘Bacca’ na Mudathir Yahya. Pamba Jiji yo ifitemo Yona Amosi na Kelvin Nashon.
Abandi bakinnyi bahamagawe ni Mohamed Mussa (Mashujaa FC), Bakari Msimu (Coastal Union) na Paul Peter (JKT Tanzania).
Taifa Stars izaba ifitemo abakina hanze ya Tanzania barimo Haji Mnoga (Salford City, mu Bwongereza), Novatus Dismas (Goztepe FC, muri Turikiya), Alphonce Mabula (Shamakhi, Azerbaijan), Simon Msuva (Al-Talaba, Iraq), Kelvin John (Aalborg BK, Danemark) na Charles M’Mombwa (Floriana FC, Malta).
Kapiteni wa Tanzania, Mbwana Samatta, ukinira Ikipe ya Le Havre mu Bufaransa, ntiyahamagawe nyuma yo gusaba ikiruhuko kugira ngo umwanya we uhabwe abakinnyi bakiri bato.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!