Nyuma yo gutsindwa na Tanzania, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Guinée ryahise ryandikira Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, barega Tanzania ko yaterwa mpaga kubera amakosa mu byangombwa yabaye mu mukino.
Aya makosa ashingiye ku mukinnyi Muhamed Ibrahim, aho ku rupapuro rw’umukino yari yambaye numero 24 mu gihe yinjiye mu kibuga yambaye numero 26.
Ingingo ya 46 n’iya 50 mu mategeko agenga aya marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika zivuga ko mu gihe ikipe ikoze amakosa mu bijyanye no kwandikisha abakinnyi, ihanishwa gukurwa mu irushanwa ndetse no guterwa mpaga ku mukino wagaragayemo ayo makosa.
Ubwo Komiseri w’umukino yagenzuraga urutonde rw’abakinnyi mbere y’uko umukino utangira, Muhamed Ibrahim yari yambaye nimero 24 gusa aza kwinjira mu kibuga yambaye nimero 26 kandi ku rupapuro rw’umukino nta mukinnyi wari wambaye iyi nomero.
Muhamad Ibrahim Ame yagiye mu kibuga ku munota wa 76 asimbuye Bwana Ally Samantha, icyo gihe Tanzania yari yamaze gutsinda igitego 1-0, dore ko uyu mukinnyi wa FC Mashujaa asanzwe afasha mu bwugarizi.
Umwanzuro wa CAF uzatangazwa mbere y’uko hasohoka urutonde rwa nyuma rw’ibihugu bizakina CAN 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!