Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), riherutse gushyira hanze ingengabihe y’irushanwa rya Super Cup rihuza amakipe yabaye aya mbere mu mwaka wa 2025/26.
Ni ingengabihe igaragaza ko irushanwa rizakinwa n’makipe ane ari yo Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC, nyamara mu busanzwe ryari risanzwe rihuza amakipe abiri ya mbere.
Nubwo bimeze bityo ariko ntabwo APR FC yemeranya n’impinduka zabaye kuri iri rushanwa, ibyatumye yandikira Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba ibisobanuro.
Taleb yagize ati “Nk’uko mubizi mu mwaka ushize twatwaye Super Cup. Ubu rero dufite icyizere cyinshi. Tugiye kwitegura kuko ubu ishyirahamwe ryasabye ko habaho imikino ibiri, ibintu bitari bisanzwe.”
“Usanzwe ari umukino umwe hagati y’amakipe yabaye aya mbere n’aya kabiri kuko twatwaye ibikombe byose uko ari bitatu. Mu by’ukuriki ikipe twazahura na yo ni Rayon Sports.”
Taleb yavuze ko ikibazo cyabo cyamaze kugezwa muri FERWAFA, ndetse bategereje igisubizo nubwo umwanzuro uwo ari wo wose waza bazawubahiriza.
Ati “Ikipe yacu yamaze kugeza ikibazo cyayo mu ishyirahamwe [ry’umupira w’amaguru] ku bijyanye n’icyo cyemezo cyo gukina imikino ibiri. Kuki imikino ibiri? Sinzi ibyo bizakurikiranwa n’ubuyobozi, njye niteguye gukora akazi.”
“Dutegereje igisubizo cy’ishyirahamwe, kandi nzubahiriza icyemezo cyose bazafata. Twanditse tubabaza kuri ubu buryo bushya bwo gukina imikino ya ½ cyangwa iya nyuma, kuko ishyirahamwe ryagombaga kutumenyesha umwaka ushize, atari ukubikora hasigaye ibyumweru.”
Imikino ya FERWAFA Super Cup ya 2026 izaba tariki ya 22 na 28 Kanama 2026, aho APR FC izakina na Kiyovu Sports, saa Cyenda, hanyuma Rayon Sports ikine na Police FC, saa Moya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!