Wari umukino wa kane wa gicuti ku Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ikomeje kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27.
Mu kiganiro Banamwana yahaye itangazamakuru nyuma y’umukino, yagaragaje ko amakipe yose akwiriye kujya muri aka karere yikandagira, kuko iyo ari yo yose izahatsindirwa.
Ati “Ikipe ya APR ni ikipe ikomeye buri wese yubaha. Ndifuza ko nta kipe yava aha, iyo ari yo yose n’iyo yaba ari Real Madrid. Nzajya nkora uko nshoboye hano iwacu ntihagire uhava.”
“Udutsinda akadutsinda ahari kubera bimwe by’umupira, ariko sinifuza gutsindirwa aha. Icyo nifuza ariko ndashaka no gutsindira hanze.”
Uyu wari umukino wa kane iyi kipe yambara umukara n’umweru ikinnye nyuma yo kuva muri CECAFA Kagame Cup 2026 itarenze amatsinda.
Mu mikino itatu yabanje, APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, itsinda Etincelles FC ibitego 2-1 na Mathare United yo muri Kenya igitego 1-0.
Umutoza Abderrahim Taleb yabanjemo abakinnyi basanzwe batabona umwanya wo gukina barimo umunyezamu Mudahigwa Christian, Omborenga Fitina, Bugingo Hakim, Ishimwe Abdoul na Nduwayo Alex bakina mu bwugarizi.
Hari kandi Ngabonziza Pacifique, Rubuguza Jean Pierre, Iraguha Hadji, Amani Michel, Hakim Kiwanuka na Uwiyaremye Fidali.
Ku rundi ruhande, Banamwana Camarade utoza Sunrise FC yabanjemo abakinnyi be beza barimo abaheruka kugurwa n’iyi kipe barimo umunyezamu Mfashingabo Didier, Ngendahimana Eric, Hakizimana Adolphe, Ndikumana Arteta na Rachid Mapoli.
Iyi kipe yari mu rugo, imbere y’abafana bari buzuye Stade ya Nyagatare, yafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Arteta.
Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka ishyiramo abakinnyi basanzwe babanza mu kibuga ariko umukino urangira inaniwe kwishyura igitego yinjijwe.
Biteganyijwe ko APR izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama, ihura na Al-Merrikh SC mu wundi mukino wa gicuti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!