Iyi Kipe y’i Nyagatare yagiye kuri Stade ya Huye isabwa gutsinda kugira ngo itegereze ibibera i Bugesera n’i Nyamirambo ndetse n’ibyo ku munsi wa nyuma wa Shampiyona.
Gusa, ntiyahiriwe n’uyu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona kuko warangiye yatsinzwe igitego 1-0, ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma, wa 16, ifite amanota 29 n’umwenda w’ibitego 17.
Icyakomeje imibare yayo kurushaho ni intsinzi y’ibitego 2-1 Etoile de l’Est yabonye kuri Police FC mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, byatumye iyi Kipe y’i Ngoma igira amanota 31 ku mwanya wa 14.
Etoile de l’Est yari izi icyo ishaka kuko iyo Bugesera FC itsinda Muhazi United, zanganyije ubusa ku busa mu Bugesera, yo igatsindwa, byari kuyishyira mu byago byo kumanuka.
Kuri ubu, Bugesera FC ifite amanota 29 ku mwanya wa 15 mu gihe ku Munsi wa 30, ari na wo wa nyuma, izakirwa na Etoile de l’Est i Ngoma mu mukino w’ishiraniro ushobora kugena indi kipe imanukana na Sunrise FC.
Etoile de l’Est izaba ikeneye kunganya kuko gutsindwa na Bugesera FC bizatuma isubira mu Cyiciro cya Kabiri yari imaze umwaka umwe ivuyemo.
Ku kigero kiri hejuru, Sunrise FC yasubiye mu Cyiciro cya Kabiri yari yavuyemo mu 2022 kuko nubwo yatsinda Marines FC ku munsi wa nyuma i Nyagatare, yagira amanota 32.
Icyo gihe, yaba inganya amanota n’amakipe arimo Etincelles FC [idatsinze], Gorilla FC [idatsinze].
Amahirwe yayo asigaye ku kuba yakwitsindira Marines FC naho Etoile de l’Est ikanganya na Bugesera FC.
Sunrise FC yazamutse bwa mbere mu Cyiciro cya Mbere mu 2014, isubirayo mu 2021 aho yahise imarayo umwaka umwe irongera irazamuka.
Yari yatangiye uyu mwaka w’imikino itozwa na Muhire Hassan wirukanywe mu mikino ibanza asimburwa n’Umunya-Uganda Jackson Mayanja ariko na we yahagaritswe mu muri iyi mikino itatu ya nyuma kubera umusaruro muke nubwo yaherukaga kongera amasezerano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!