Ni irushanwa ryakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, ritegurwa na Ambasade y’u Rwanda muri Suède ifatanyije n’abakinnyi ba ruhago barimo Mukunzi Yannick ukinira Helges IF yo muri icyo gihugu.
Amakipe ane ni yo yitabiriye iri rushanwa ryakinwe mu mupira w’amaguru. Ayo ni u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi na Somalia.
Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye n’u Burundi rutsinda ibitego 2-0, Somalia inyagira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibitego 6-0, amakipe yombi yatsinze ahurira ku mukino wa nyuma.
Mu mukino wa nyuma u Rwanda rwegukanye Igikombe rutsinze Somalia ibitego 4-3.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr. Diane Gashumba, witabiriye uyu mukino, yashimiye abakinnyi bakoresheje imbaraga zidsanzwe bagahesha ishema igihugu.
Ati “Turishimira abakinnyi bacu bakiri bato, ku mpano zabo, gukora cyane, umuhate, gukorana, n’icyizere bagaragaje muri iki kibuga. Kubareba batanga byose, buri wese afasha mugenzi we bagahatana kugeza ku munota wa nyuma, byari ibintu bya mbere byiza mu kureba."
“Mwakoze cyane yaba abakinnyi, abatoza, na buri Munyarwanda wese utuye Gävle waje kubashyigikira. Ku bana bacu, mukomeze kugira inzozi zo gutsinda, kwiyizera no gufatanya hagati yanyu, hanyuma muheshe ishema u Rwanda.”
Uyu mukino uhuza abaturage b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba buri mwaka, mu rwego rwo kubaka ubumwe hagati yabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!